Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubugari mu mizuzu

Ubugari mu mizuzu

Imizuzu cyangwa banane platin ikunzwe gutekwa mu mavuta gusa nk’ififriti. Ariko igira ubundi buryo bwinshi yatekwa. Uru ni urugero rumwe rwo guteka ubugari bwayo cyangwa fufu.
Ibikoresho
Imizuzu 3
Igitunguru 1
Tungurursumu uduce 2
Amavuta ibiyiko 2
Umunyu
Uko itekwa.
Hata igitunguru, tungurusumu n’imizuzu
Fata imizuzu uyibize mu mazi hamwe n’umunyu mu gihe cy’iminota 10
Imizuzu imaze koroha ongeramo amazi make akonje wongere ureke bibire iminota 20
Bikure ku muriro uyikure mu mazi y’umuke hanyuma ubicucume.
Karanga igitunguru na tungurusumu mu mavuta
Igitunguru kimaze kuba transparent ushyiremo ya mizuzu ubicucume kugeza bibaye nka pate
Ungeramo utuzi duke tw’akazuyazi kugirango ya pate idakomera cyane
Bitegure bishyushye.

Aho byavuye : Guide des Aliments, Recettes Salutaires, vol III, p.172
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego