Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubukungu:Amafaranga y’u Rwanda agiye gukoreshwa muri EAC nta kuyavunjisha

Mu gihe kwishyura ibicuruzwa n’izindi serivisi mu bihugu by’ibituranyi byasabaga kuvunjisha mu mafaranga bikoresha cyangwa mu madolari, Abanyarwanda bakora ubucuruzi baratangira kwishyurana bakoresheje amafaranga y’u Rwanda mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Inkuru ya The New Times, iravuga ko ibi bije nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda imaze kwinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga rifasha mu kwishyurana mu karere (EAPS), bwari bumaze iminsi bukoreshwa muri Uganda, Kenya na Tanzaniya kuva mu 2013.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko ubu ari uburyo burimo gukoreshwa mu karere kugira ngo bworoshye ibijyanye n’ubucuruzi.
Ni uburyo bwitezweho kuziba icyuho cy’igihombo cyaturukaga mu kuvunjisha amafaranga mu madovize, bukanihutisha uburyo bw’imyishyuranire mu bakora ubucuruzi mu karere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego