Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburinganire bwaje kubaka umuryango ntibwaje kuwusenya- Min. Gasinzigwa

 Uburinganire bwaje kubaka umuryango ntibwaje kuwusenya- Min. Gasinzigwa

Kuva ihame ry’uburinganire ryatangira kubahirizwa mu Rwanda, hari abaryumvishe nkuko bikwiye ariko hari n’abandi usanga bafite imyumvire mibi kuri iryo hame bigatuma aho kuzana umutekano mu miryango, riba intandaro y’ubwumvikane buke n’amakimbirane.
Ubwo yasubizaga abatanze ibibazo n’ibitekerezo ku kiganiro “ umuryango : Isoko y’iterambere ry’igihugu", cyatanzwe na Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa mu nama y’umushyikirano ya 12, Min. Gasinzigwa yavuze ku kibazo cyari cyabajijwe ku myumvire y’uburinganire ituma habaho amakimbirane mu miryango aho kuba umuti w’ibibazo mu muryango.
Min Gasinzigwa yagize ati : “Abanyarwanda bamaze gutera intambwe kandi ihame rivugwa ni ihame ry’umugabo n’umugore ku mahirwe angana ku bikorwa biteza imbere urugo rwabo kandi bigashyirwa mu bikorwa bishingiye ku muco”.
Mini Gasinzigwa yavuze ko mu nzira yo gushimangira ihame ry’uburinganire, buri wese abanza kwemera ko hari ibigomba guhinduka , rimwe na rimwe iyo mpinduka ntiyakirwa neza mu muryango bitewe nuko hari ibyo umwe aba afite yahungabanyaga byaba mu bijyanye n’umutungo, ijambo n’ibindi.
Mini Gasinzigwa yavuze ko hari hamwe na hamwe bishoboka ko hari abashobora kuba batarabyumvise neza bakabikoresha nabi, ariko ko ibyo ntawabishyigikira kuko uburinganire bwaje kubaka umuryango ntibwaje kuwusenya.
Mu rwego rwo kurushaho gukomeza guhindura imyumvire abantu bafite ku ihame ry’uburinganire n’iterambere Min. Gasinzigwa yavuze ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’ibanze mu gukomeza gusobanura ihame ry’uburinganire.
Si ikibazo cy’imyumvire ku buringanire cyagaragajwe ko kibangamiye umuryango nyarwanda gusa kuko ubwo Prezida wa Republika Paul Kagame yatangizaga inama y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 12, yagarutse ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu aho yasabye abariko n’abarikorerwa kuryirinda.
Ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda byagaragajwe harimo kuba mu Rwanda hakiri abana bafite imirire mibi, umwanda, ndetse n’abagifite imyumvire yo kutitabira kuboneza urubyaro.
Usibye ibibazo hari n’ibyagaragajwe ko byagezweho kandi bikaba bifite aho bigejeje umuryango nyarwanda harimo akagoroba k’ababyeyi, aha prezida wa Republika akaba yasabye abagabo nabo kujya bitabira akagoroba k’ababyeyi, abana babaga mu bigo by’imfubyi basigaye bafite imiryango barererwamo n’ibindi
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego