Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo bunyuranye bwo gushyigikira umwana

Uburyo bunyuranye bwo gushyigikira umwana

Gushyigikira umwana ni ingenzi mu mikurire y’umwana. Ushobora gushyigikira umwana mu magambo ariko sibyo byonyine. Hari n’ibindi wakora ugashyigikira umwana . Bimwe muri byo ni ibi :
  • Niba umwana akoze igikorwa cyiza ushobora gukoresha ibimenyetso umwereka ko umushyigikiye nko kuzamura urutoki rw’igikumwe, kumusekera, kumureba neza umwitayeho.
  • Koresha amagambo meza yo kumushyigikira. Ntuhore ukoresha bravo gusa cyangwa “felicitation” ahubwo mubwire n’andi “ ndakwishimiye” wabikoze neza kurushaho” komereza aho” , “urantangaje” n’ayandi.
  • Gira ibikorwa by’umwana ushyira ahagaragara (ibishushanyo, utuntu yakoze dutandukanye) aho umwana we ubwe abibona ndetse n’aho abashyitsi babibona ku buryo bashobora kubyishimira bakabwira abana amagambo meza.
  • Ushobora kandi no kumanika amafoto y’abana bari mu mirimo itandukanye, bari ku ishuri, baririmba mu rusengero n’ibindi
  • Buri munsi ni byiza kugira umwanya wo kuganira n’abana bakakubwira ikintu bakoze bumva bishimiye nakwe ukamutera imbaraa umubwira bravo.
  • Wirinde kugereranya abana, wereka umwe ibyo yakoze undi atakoze, ahubwo wereke umwana ku giti cye uko agenda atera imbere, ibyo atabashaga gukora mu minsi ishize ubushize ubu asigaye akora.
  • Ha umwana imirimo mito mito ijyanye n’ikigero arimo. Umwana azabona ko yagiriye abandi akamaro kandi gufasha abandi bitera imbaraga buri gihe. Ushobora no kumukangurira gukora ibikorwa bitandukanye nko gushushanya, gusiga amarange ikintu, n’ibindi. Niba bimugoye wamufasha mukabikorana hamwe
Ni byiza rero kwimenyereza gushyigikira umwana mu byo akoze ariko kandi ugomba kumenya urugero rukwiriye. Iyo ubikoze ugakabya cyane nta nicyo umwana yakoze ntacyo bimarira umwana.
Byavuye mu nyandiko ya Louise Leclerc ku rubuga rwa educatout.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego