Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo bwiza bwo gusezerera umukozi wo mu rugo

Uburyo bwiza bwo gusezerera umukozi wo mu rugo Gusezerera umukozi wo mu rugo bisaba ubwitonzi mu kubitegura no kubimubwira. Ibyiza rero ni uko umukozi yaba yabibwiwe agafata umwanya uhagije wo kwitegura ariko ntibikunze kubaho. Akenshi abakozi bo mu rugo basezererwa mu buryo butunguranye kubera impamvu nyinshi zirimo impungenge z’uko utamenya uko yakwitwara mu gihe amenye ko akazi ke karangiye.
N’ ubwo rero bishobora kuba ngombwa kumutungura umusezereye ni byiza kwibaza niba wabikoze mu buryo bukwiriye utamuhohoteye. Ibi rero ni bimwe wakora ugasezerera umukozi wo mu rugo neza :

  • Kuba warabwiye umukozi kuva mbere mugitangira gukorana ibintu byatuma ashobora kwirukanwa bitunguranye akaba abizi neza.
  • Kumusezerera hakiri kare : Kumenya aho umukozi ataha (iwabo)ese avuye i Kigali yagera iwabo ryari, ntumusezerere saa kumi iwabo ari I cyangugu, ntumusezerere saa moya (19h) atari bubone imodoka imutahana iwabo. By’umwihariko zirikana ko abakozi b’abakobwa bashobora guhohoterwa mu gihe birukanywe nijoro.
  • Kumuha amafaranga yose umufitiye : ntubwire umukozi ngo « genda uzagaruke gufata amafaranga yawe », ugomba kuba wayashatse ugahita uyamuha ndetse ukamubarira n’ayo yari agejejemo mu kwezi yose.
  • Kumuha « imperekeza » niba umutunguye murengerezeho amafaranga ku yo wari umufitiye kugirango azabe amufasha mu gihe atarabona akandi kazi
  • Kumuha umwanya wo gupanga ibikoresho bye byose
  • Kumenya niba yariye : kuko nubwo mutandukanye ntibikwiye ko ava mu rugo ashonje, mubwire anywe, arye nkuko bikwiye.
  • Nubwo akenshi mutandukanwa n’uko adashoboye akazi, mushimire byibura ibyo yagukoreye neza. Abakozi rero baraza bakagenda hakaza abandi ariko ni byiza kubana nabo amahoro ndetse mukanatandukana neza. Niba hari ubundi buryo uzi bwo gusezerera neza umukozi wabutugezaho hasi hagenewe gutanga ibitekerezo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego