Bang Media

FILM NYARWANDA

Uburyo bwo gutaka Amasaha mu nzu

Uburyo bwo gutaka Amasaha mu nzu Mu mazu menshi haba hateguye amasaha manini ku bikuta, yaba muri za salon cyangwa se mu bindi byumba. Gusa gutegura isaha bifite ibyo bikurikiza.
Nubwo rero amasaha yose afite akamaro nyamukuru ko kwerekana aho igihe kigeze, iyo wahisemo kuyikoresha nk’umutako ugomba kwitondera Ibi :

  • Reba uko iteye kugirango umenye aho uyishyira. hari rero ubwoko bw’amasaha atandukanye washyira ahantu hatandukanye, mu byumba, mu biro muri salon n’ahandi.
  • reba uburyo itegurwa : hari iziterekwa, izimanikwa hifashishijwe akagozi, izomekwa ku bikuta, n’iziterekwa ku tumeza cyangwa hafi y’igikoni.
  • Reba ibara ryayo : urebe niba uyishyira ahantu hasize irange rifite ibara ryatuma igaragara neza, bigatanga umucyo.
Ingero z’amasaha atandukanye n’aho ategurwa
JPEG - 85.1 ko
Isaha imanikwa kuri plafond ishobora gutegurwa aho barira kuko ifite ishusho y’imbuto ya pomme.
JPEG - 77.5 ko
Iyi ishobora komekwa ku gikuta cyo mu gikoni kuko ifite ishusho y’ibirika
JPEG - 121.8 ko
Iyi saha yategurwa muri salon
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment