Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo warera abana bakaba intangarugero

Uburyo warera abana bakaba intangarugero Ababyeyi benshi baba bifuza ko abana babo baba intangarugero mu buzima bwa buri munsi kandi koko nibyo, ni ikintu kiza cyo kwifuriza abagukomokaho.Gusa mu buryo bufatika, abana batozwa kubigeraho mu buryo butandukanye ku buryo bamwe babigeraho abandi ntibagereho.
Imwe mu mpamvu ikomeye bitandukana ni uko ababyeyi bamwe bakora ibyo bavuga abandi bakabivuga gusa.
Abana buriya bazi kwitegereza cyane kurenza uko abantu bakuru babitekereza.nubwo bashobora gukora imyanzuro itari yo ku byo babonye ariko nta kintu kibacika yaba mu rugo, kw’ishuri n’ahandi. hari n’abagaragara nkaho ntacyo bitayeho cyangwa barangaye ariko baba bitegereza. Ikimenyimenyi ni uko ujya kubona ukabona arasubiramo ibyo iwabo bakora, mwarimu, abarezi babo, ibyo kuri televiziyo n’ibindi.Niba ushaka kurera abana bawe neza rero,uyu munsi ndagukangurira kugabanya amagambo ahubwo ugakora
Aha nk’ingero zifatika umuntu yatanga n’izi zikurikira :

  • biroroshye ko umwana ugwa hasi akabyutswa agahozwa, nawe agira impuhwe akabikorera abandi kurusha uwo bihorera,
  • biroroshye ko umwana uhutazwa agasabwa imbabazi nawe akurana umutima usaba imbabazi kuruta ko yirirwa abwirwa ngo “ariko wagiye usaba imbabazi”,
  • biroroshye ko umwana ababyeyi basezera, bakamubwira aho bagiye mbese basa nk’abamusaba uruhushya bazakura basaba uruhushya igihe bagiye, kurusha abatagira umwanya wo kuganirizwa n’ababyeyi babo.
  • Niba ushaka ko abana bawe bavugana ikinyabupfura bavugishe uko ushaka ko bavuga.niba udashaka ko batukana,ntukabatuke cyangwa ubarinde ababatuka.
  • niba ushaka ko bandurura aho baririye,andurura nawe.
  • kubwira umwana ngo ni umunebwe kandi nawe ugera mu rugo ugatanga amabwiriza wicaye imbere ya televiziyo ntacyo bimwigisha.
  • Kumukubita ko yabeshye kandi ujya umubwira ngo abwire abantu ko udahari kandi uhari uba wikoza ubusa.
Ibyo baboba bibasigaramo kurusha ibyo babwirwa.Mbese umwana aba areba kurusha ndetse uko abantu babitekereza kandi imyitwarire n’imikorere by’abo yirirwana nabo nibyo bimugira uwo ari we kurusha ibyo abwirwa. Hari n’igihe rwose ashyirwaho igitsure akaba yakubahiriza ibyo abwirwa kubera ubwoba kurusha uko bimurimo. Aha rero iyo yigobotoye icyo gitsure akora ibintu byose uko abyumva.
Twarangiza tuvuga ko koko iyo imvugo atari ingiro, bitanga umusaruro muke mu burezi bw’abana.Dukwiye kwitondera imikorere n’imyitwarire yacu kugirango abo turera tubahe urugero rwiza. Kora icyo wifuza ko bana bawe bakora kandi amagambo yawe ntagahabane n’ibikorwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego