Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko abagore batabyara bahohoterwa

Uko abagore batabyara bahohoterwa
Kuva kera kose wasangaga umugore ushatse ntabyare bahita bamusenda ngo aje guca umuryango niyo ikibazo cyaba atari we kiriho . No muri iki gihe usanga hari imiryango imwe n’imwe itaragize amahirwe yo kubyara ngo babone umwana bitwe abayeyi nk’uko bandi babigeraho.
Bimwe mu bibazo batugaragarije :
Kuguharabika mu gace utuyemo : “Nk’abantu tutigeze tuvugana kuva nagera mu gace nashatsemo usanga aribo bagenda bavuga amateka yanjye ngo ko nakuyemo inda kenshi nibyo bimbujije kubyara abandi ngo ni iby’iwacu binkurikirana n’ibindi.”Umwe mubo twaganiriye niko yavuze.
Kudahabwa agaciro n’abo mu muryango bashatsemo : abo twaganiriye bemeza ko mu miryango bashatsemo bafatwa nabi nko kutagira gahunda z’umuryango bagutoramo cyangwa babikubwira bikaba ari uku kwikiza.
Kubwirwa amagambo akomeretsa : Umugore utarashatse ko tuvuga izina rye yavuze ko ashengurwa no kubwirwa amagambo mabi yo kumuharabika no kuvuga ko ntacyo amaze ashatse yareka akazi, yagize ati”usanga bambwira ngo ubundi se urakora ngo bizaribwe na nde ? Ushatse wakareka rwose ntacyo urwana nacyo”
Kutagira ijambo mu bandi babyeyi : Umwe yagize ati : nk’iyo abandi baganira kubijyanye n’abana bagufata nkaho ntacyo wabungura ku burere bw’abana ku buryo usanga nta jambo ufite muri bo bikakubabaza”.
Abagabo babaca inyuma : Usanga iyo hari ikibazo cyo kutabyara umwe agerageza gushaka uko yabyara umwana hanze ngo amenye neza niba atariwe ufite ikibazo.Umugore twaganiriye yagize ati:umugabo wanjye iyo mubwiye ko kwishora mu ndaya byatuzanira ibyago twembi usanga avuga ngo n’ubundi ibyo dufite si bike ku buryo nta munezero uri mu rugo kuko nziko anca inyuma cyane”
Guhemukirwa n’abaturanyi : Usanga hari ibitwaza ko tutabyaye twabaguriza nk’amafaranga bakayaherena, abandi bakakoneshereza ngo n’ubundi nta mwana ugaburira ku buryo iyo babivuga ubyumva bigusubiza inyuma no kwiyakira ntibikunde kuko udafatwa nk’abandi muri sosiyete.
Uko byagenda kose umuntu ni nk’undi kandi ntawifuza ibibi ahubwo abona biza niyo mpamvu rero ari byiza kwishyira mu mwanya nk’uw’abo bantu batabyaye kugira ngo wumve ko nabo bakeneye ubakomeza aho kubahohotera mu mvugo cyangwa mu bikorwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego