Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko abakowa babyariye iwabo batereranwa

Uko abakowa babyariye iwabo batereranwa Akenshi iyo umwana w’umukobwa atwaye inda akiri iwabo, usanga ababyeyi be bamutererana bikaba byamugiraho ingaruka zitandukanye ndetse zimwe zikagera ku mwana we.
Anastasie Uwimabera, umuyobozi w’umuryango WOCINA- Isaro ufasha abana b’abakobwa barimo abatereranwe n’abanyeyi nyuma yo kubyarira iwabo, yadutangarije ko hari bamwe mu bana baza muri WOCINA ariko ugasanga bari babayeho nabi, bamwe ari inzererezi ku mihanda naho abandi ari indaya kandi bakiri bato ndetse ugasanga n’abana babyaye bafite ibibazo by’imirire mibi.
Anastasie ati: “umwana w’umukobwa iyo amaze kubyara usanga bose bamuteragana, agakorerwa akarengane ahanini katajya kanavugwa na rimwe. Wari wahura n’umwana w’imyaka 13 na 14 akubwira ko akora uburaya kuko iwabo bamwirukanye yatwaye inda,… birababaje!”
Umukobwa twaganiriye utarashatse kwivuga izina watewe inda afashwe ku ngufu na se wabo ubwo yari agiye iwe ngo amuhe ibikoresho by’ishuri avuga ko nyuma yo gutwara inda nubwo atabigizemo uruhare, umuryango we wamusabye guhishira se wabo ahubwo akemera bakazakuramo iyo nda yamuteye cyangwa agakoresha uko ashoboye akayigereka k’umuhungu w’incuti ye bagahita babashyingirana byihuse.
uwo mukobwa ati: “Maze kwanga ibyo ababyeyi bansabaga, nahisemo kubibwira abayobozi Data wacu uwo baramufunga, ariko umuryango wose watangiye kundeba nabi ndetse na nyuma yo kubyara umwana wanjye ntiyafatwaga nk’abandi bana mu muryango”
Nubwo yatereranywe n’umuryango we yaje kubona abagiraneza bamufasha gukomeza amashuri ye kuri ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa kabiri ndetse n’umwana we akaba amaze kuba mukuru akaba yiga mu ishuri ry’incuke mu wa gatatu.
Anita asanga ko ababyeyi batakagombye gutererana abana babo mu gihe bagize ibyago byo gatwara inda zidateganijwe, baba bafashwe ku ngufu cyangwa se n’igihe bakoze imibonano idakingiye bagatwara inda.
Nubwo Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abana b’abakobwa kwirinda gutwara inda zidateganijwe, ababyeyi nabo bakwiye gushyiraho akabo bakigisha abana babo ububi bwo gutwara inda zidateganijwe ariko no mu gihe baguye mu mutego bagatwara izo inda, ababyeyi bakwiye kubaba hafi ntibabatererane.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego