Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko bakoresha urunigi mu kuboneza urubyaro

Uko bakoresha urunigi mu kuboneza urubyaro

Urunigi rukoreshwa mu buryo bwo kuboneza urubyaro bushingiye mu kumenya ukwezi k’ umugore cyangwa iminsi y’uburumbuke hifashishijwe karindari igufasha kumenya iminsi y’uburumbuke. Ubu buryo bukaba bukoreshwa ku bagore bafite ukwezi kugira hagati y’iminsi 26 na 32.
Iyi minsi ikaba yarafashwe nk’ifatizo kuko hejuru 80% by’ abagore bose bo ku isi bafite ukwezi kuri hagati y’iyi minsi. Ubu buryo bwizewe ku bipimo birenga 95% , mu gihe bukoreshejwe neza.
Ibigize urunigi n’uko rukoreshwa
Urunigi rugizwe n’amasoro 32 , hakaba harimo rimwe ritukura risobanura umunsi imihango itangirira . Hari kandi amasaro 12 y’umweru asobanura igihe cy’uburumbuke , aho umugore agomba kwirinda kubonana n’umugabo mugihe atateguye gusama , cyangwa bakaba bakoresha agakingirizo.
Ku runigi kandi hariho n’amasaro y’ikijuju yo asobanura ko ntakibazo cyo gusama umugore akwiye kugira , iyo ageze mu gihe cyerekanwa nayo masaro. Ikindi kandi ku runigi hariho
impeta , abashakanye baba bagomba kwimura buri munsi .
Kugira ngo urunigi rukoreshwe neza umugore n’umugabo bibukiranya bimura impeta bahereye ku isaro ritura ku munsi umugore yaboneyeho imihango hanyuma bakanabigaragaza kuri karindari bandikaho itariki batangiriyeho. Buri gitondo bimura impeta ku isaro rikurikiraho mu kerekezo kimwe , nk’uko akarango k’icyerekezo gashushanyije ku masaro kabyerekana.
Mu igihe umugore ari mu mihango agomba gukomeza kwibuka kwimura, yibagiwe yitabaza aho yanditse kuri karindari , akareba ku isaro ritukura niba hari iminsi yashize batimuye isaro bakaryimura bakurije iminsi ishize.
Tubibutse ko mu gihe impeta igeze ku masaro y’ibara ry’ikijuju umugore n’uwo bashakanye bakora imibonano nta gakingirizo kuko amahirwe yo gusama aba ari make cyane.Naho mu gihe impeta iba iri ku isaro ry’umweru( kuva ku munsi wa 8-19) ni ngombwa kwirinda imibonano mpuza bitsina , cyagwa se hagakoreshwa agakingirizo , kuko icyo gihe umugore ashobora gusama
Ku munsi umugore asubiye mu mihango ni ngombwa guhita yimura impeta akayishyira ku isaro ritukura . Bivuze ko icyo gihe asimbuka amasaro yose y’ikijuju aba asigaye kuko imihango ye y’ukwezi iba yerekana ko ukwezi gushya kwatangiye.
Gusa, abashakanye basabwa kugisha inama mu gihe umugore agiye mu mihango mbere yuko ashyira impeta ku isaro ry’ikijuju.
Abahisemo gukoresha ubu buryo, ni byiza kubika urunigi ahantu hagaragara hafi y’uburiri kuko isaro ritukura ritanga umucyo rikaba ryakwibutsa mu gihe wibagiwe.
NB: ubu buryo bukoreshwa n’abagore bafite ukwezi kuri hagati y’iminsi 26 na 32. Uramutse ufite munsi yayo cyangwa hejuru yayo ushobora gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro
Source: cyclebeads.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego