Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko ikiruhuko cy’ukwezi n’igice kibangamira ababyaye

Uko ikiruhuko cy’ukwezi n’igice kibangamira ababyaye Nyuma yuko ikiruhuko cyo kubyara gikuwe ku mezi atatu kigashyirwa ku kwezi n’igice, abagore batari bake usanga bavuga ko bahura n’ingaruka zitadukanye ku buzima bwabo kuko basubira mu kazi batari bakira neza ndetse bakagorwa bikomeye no kubahiriza gahunda y’iminsi 1000 ku bana.
Umwe mu babyeyi twaganiriye ukora akazi k’ubwarimu mu mashuri abanza avuga ko ubwo yamaraga kubyara agasubira mu kazi nyuma y’ukwezi n’igice byamugizeho ingaruka yo kurwara umugongo udakira.
Uwo mubyeyi yagize ati “ ubusanzwe najyaga mbyara nkatangira akazi nyuma y’amezi atatu numva narakize neza ariko ubwo mperutse kubyara nyuma y’aho itegeko rihundukiye, nagarutse mu kazi hashize ukwezi n’igice mbyaye ariko na nubu ndacyajya kwa muganga kwivuza umugongo kuko nirirwaga mpagaze nigisha kandi umugongo utari wakomera”
Si ku babyeyi gusa ingaruka z’ibiruhuko bigufi byo kubyara bigeraho kuko n’abandi babyeyi twaganiriye bavuze ko usanga bibagora gusiga abana bakiri bato kubera impungenge zo kubasigira abakozi ngo babiteho bonyine no kubura uburyo babasigira amashereka ngo babashe kugeza ku mezi atandatu batanyweye amata nkuko leta y’U Rwanda ihora ishishikariza abanyarwanda gahunda y’iminsi 1000
Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta riteganya ko umugore wabyaye afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru cumi na bibiri (12) bikurikirana, birimo nibura bibiri (2) ashobora gufata mbere yo kubyara.
Umugore wabyaye afite uburenganzira ku mushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu (6) bya mbere by’ikiruhuko cyo kubyara.
Mu byumweru bitandatu (6) bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara, umugore ashobora kugaruka ku kazi ke akabona umushahara we wose, iyo bitabaye ibyo, agira uburenganzira bungana na makumyabiri ku ijana (20%) ku mushahara we.
Igihe ibiruhuko bishora kongerwa :
Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mugore wabyaye cyangwa ku mwana yabyaye bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umuyobozi ubifitiye ububasha aha umugore wabyaye ikiruhuko cy’inyongera kitarengeje ukwezi kumwe (1) kandi gihemberwa ijana ku ijana (100%).
Ikiruhuko cy’inyongera cy’iminsi makumyabiri (20) y’ukwezi yiyongera ku biruhuko by’ingoboka gihabwa se w’umwana iyo nyina w’umwana apfuye abyara agasiga uruhinja.
Nubwo itegeko ryamaze gutorwa, ababyeyi batari bake bahora bifuza ko ryakongera rikigwaho neza byibura ikiruhuko cy’ababyeyi kigasubira ku mezi atatu nkuko byahozeho mbere.
Gusa na none imwe mu mpamvu iminsi y’ikiruhuko yagabanijwe ni uko abakoresha binubiraga iminsi y’ikiruhuko y’abagore babyaye yari myinshi bibaka ndese bishobora kuba intandaro yo kudaha akazi abagore bakiri bato.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego