Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko imyumvire ishingiye ku muco ikurura ihohoterwa

 Uko imyumvire ishingiye ku muco ikurura ihohoterwa
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze gukorerwa abagore hari aho usanga rifite inkomoko ku myumvire n’imico yo hambere, ndetse ugasanga na n’ubu hari abo iyo mico yakwamiyemo bigatuma bahohotera abandi.
Imwe muri iyo mico ya kera harimo imitekerereze igikomeza gushyira imbere umwana w’umuhungu, ababyeyi bamwe bakibwira ko abana b’abahungu ari bo bubaka izina ry’umuryango kubera ko mu muco, igisekuru cy’abanyarwanda cyubakiye ku mukurambere w’igitsina gabo.
Haracyagaragara kandi imyumvire ifutamye, n’imiziririzo y’urwitwazo idasobanutse ikumira abantu b’igitsina gore ku mirimo imwe n’imwe ku buryo bibagabanyiriza ikizere n’amahirwe yo gukungahazwa n’inyungu zikomoka mu byo bakora.
Hari abumva ko umukobwa agomba gushaka umugabo akiri muto ngo atazagumirwa kandi umugabo agomba kuba amuruta mu myaka.
Usanga hariho uburyo bwinshi bwo kubana k’umukobwa n’umuhungu cyangwa umugore n’umugabo bidakurikije amategeko, nubwo iyo myitwarire iba itemerwa n’amategeko nko guterura, guharika, gushumbusha umupfakazi umugabo wabo cyangwa undi wese wo mu muryango yashatsemo. Hari aho bigikorwa hitwajwe umuco.
Ku bijyanye no gushyingira kandi ababyeyi basigaye bitwaza umuco wo gukosha umukobwa bagaca umuhungu ikiguzi cy’inkwano nyinshi bikaba byatuma umukobwa ahohoterwa ageze mu rugo, cyangwa se bakaba babana mu buryo batubahirije amategeko
Mu ngo zimwe na zimwe abagore nta burenganzira bafite bwo gufata ibyemezo ku micungire y’umutungo. Ugenzurwa kandi ugacungwa n’abagabo, kabone niyo abagore barusha abagabo babo umushahara. Akazi gatanga umushahara ku bakobwa n’abagore usanga gakurura amakimbirane hagati yabo n’ababyeyi cyangwa abagabo batemera ko bakwigenga kuri uwo mushahara, bakavuga ko ahubwo ubatera gusuzugura
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina risubiza inyuma amajyambere y’umuryango n’abawugize, rikagira ingaruka n’ingorane ku buzima bw’abarikorerwa, rikangiza imibereho yabo, rikabatera kwiheba no gutakaza ikizere. Itandukaniro ry’igihe cyashize n’igihe cy’ubu ni uko abanyarwanda batangiye kumenya uburenganzira bwabo ku buryo babasha kwitabaza inzego zishinzwe kubarengera no kubaha ubufasha bakeneye.
Byanditswe hifashishijwe Raporo y’ubushakashatsi ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zikwiye gutezwa imbere n’imyitwarire igayitse ikwiye guhindurwa hagamijwe iterambere rirambye ry’u Rwanda n’Abaturarwanda, bwakozwe na Unity Club

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego