Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wagabanya umubyibuho ukabije ku mwana.

Uko wagabanya umubyibuho ukabije ku mwana. Muri iyi minsi hasigaye hagaragara abana benshi bafite umubyibuho ukabije. Mu gihe rero ubonye umwana wawe atangiye kugira umubyibuho urenze imyaka ye, akenshi biba bitewe n’ibiribwa, ibinyobwa umugaburira bitari byiza ndetse no kudakina bihagije.
Nk’umubyeyi rero ntiwaterera iyo ngo wumve ko ari byiza ko umwana abyibuha dore ko hari ababyeyi bakunda abana bakunze kwita ba “Kibonke”.Hari ubwo birenga urugero bikagira ingaruka mbi ku mwana harimo n’indwara nka Diabet,umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Hari iby’ingenzi wakorera umwana udategereje kuzakoresha amafaranga menshi umushakira abaganga cyangwa abamukoresha sport ubanje kubishyura.
Dufate urugero rw’umwana ufite imyaka 3-10 mu byo wakora harimo :
- Kumenyereza umwana gukora sport mu buryo bumworoheye kandi mu gihe gihoraho
- Kumumenyereza kunywa amazi meza
- Kwirinda kumuha ibiryo byinshi mu gihe gito, (kumugaburira buri kanya)
- Kugabanya ibinyamavuta mu ifunguro ry’umwana. urugero : mayonnaise, avocat nyinshi, inyama za buri gihe zikaranze n’ibindi
- Kumuha imbuto ku rugero kuko nazo si byiza kuzirya buri kanya, wazimuha mbereho gato ya buri funguro kugira ngo byoroshye igogora.
- Kugabanya isukali mu cyayi,mu gikoma no mu mata.
- Kumurinda kuryama cyane cyangwa kureba televiziyo umwanya munini
- Kumutoza kugenda n’amaguru aho bishoboka
Mu gihe umwana agusaba ikintu kandi ubona ko atari cyiza ku mubiri we musobanurire ibibi byacyo maze umuhe ikigisimbura, umwana ntakwiye kuririra kurigata isukali ngo umwemerere, ntakwiye kandi kwanga kunywa amazi ngo arashaka Fanta gusa , icyayi gusa ngo umwihorere, gira umwanya wo kumubwira ibyiza n’ibibi ku mubiri we.
Niba udahorana n’umwana ibyo banza kubitoza umurera. Ndetse niba arira ku ishuri umenye ibyo bagaburira abana.
Mu gushaka gufasha umwana ubyibushye ariko wirinde kumushyira kuri za “regime” zikunze gukorwa n’abantu bakuru. Kumuha indyo yuzuye no kumufasha gukina birahagije.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego