Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko waha gahunda abana bari mu biruhuko

Uko waha gahunda abana bari mu biruhuko Mu bihe by’ibiruhuko cyangwa vacances usanga abana bamwe birirwa mu mihanda bazenguruka cyangwa bakirirwa ku bibuga bitandukanye, hari n’abo usanga bahora bagenda mu ngo z’abantu rimwe na rimwe batanazi, n’ubwo hari abandi bajya ku mashuri bitewe na gahunda ikigo cyashyizeho zo guhugura abana no kubarinda uburara.
Hari ibintu by’ingenzi rero ababyeyi bakwiye kwitaho kugira ngo abana bagire gahunda nziza muri vacances :

  •  Kubagenera imirimo bari bukore mu rugo igihe ababyeyi badahari
  •  Kubaganirirza ibibi byo kwirirwa bagenda, byashoboka ukabaha n’ingero
  •  Kubwira umukozi akajya akunda kubifashisha mu turimo tworoshye tutavunanye
  •  Kubaha itegeko ry’igihe bagomba kumara baryamye
  •  Kubagurira films z’udukino tw’abana no kubagenera igihe cyo kuzireba
  •  Kubaha gahunda bahuriyeho hagati mu masaha y’amanywa : nko gusenga no kwiga ijambo ry’Imana.
  •  Kubaha gahunda yo gusura inshuti mu gihe runaka bitari buri munsi, aha ubabwira ko atari byiza gusura umuntu buri munsi atarwaye
  •  Kubabwira ko atari byiza kwinjira mu bipangu by’abo batazi
  •  Kubashakira ibitabo basoma kandi ukajya ubasaba kukubwira ibyo bari gusoma
  •  Niba bishoboka batangize amasomo yo koga muri piscine, kubyina kinyarwanda, gushushanya, gucuranga, gukina ikinamico, kujya muri chorale zo mu nsengero n’ibindi byatuma abana bidagadura kandi bari no gutyaza impano zabo
Iyo ubwira umwana ibyerekeye uburere, twibukiranye ko ukoresha imvugo ituje, yuje impuhwe za kibyeyi, biba byiza kandi gutoza abana kubaha abakozi babo kuko bifasha umubyeyi igihe adahari. ni byiza kandi igihe umubyeyi atashye , kubaza abana amakuru biririranywe mu rugo kugirango bobone ko abitaye ho, bibafasha gukurikiza ibyo yabasabye.
By’umwihariko ku babyeyi bafite abana b’abakobwa bato ni byiza kubaganiriza ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kuba ku mwana wagiye ahantu atazi n’abo batamuzi, ukabigisha kugira amakenga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego