Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakirinda kugira umwuka mubi mu kanwa

Uko wakirinda kugira umwuka mubi mu kanwa Abantu batari bake usanga bafite ikibazo cyo kugira umwuka mubi wo mu kanwa, abato n’abakuru bose usanga icyo kibazo kibangamye. Uretse ababiterwa n’uburwayi butandukanye, hari abo usanga babiterwa n’izindi mpamvu, ariko icyaba kibitera cyose hari uburyo wabyirinda.
Impamvu zitera guhumura nabi mu kanwa
Gukoresha itabi cyane ntugire isuku ihagije mu kanwa
Kutagira akamenyero ko kwoza amenyo nyuma yo kurya
Kutoza amenyo ugiye kuryama
Kutoza amenyo ubyutse
Hari no gusomana n’abantu benshi batandukanye n’ibindi
Hari n’igihe biterwa na salade yakoreshejwe ku meza, niyo mpamvu ari byiza gukora isuku yo mu kanwa nyuma y’ifunguro ryose.
Inama ku bantu bafite icyo kibazo ni izi :
 Kugira akamenyero ko kwoza amenyo ubyutse n’igihe ugihe umaze kurya
 Gukoresha imbuto nka pomme, ipapaye,na avocat
 Gukoresha imboga nk’amashu na caroti
 Ikindi cyiza kurusha ibindi ni ukwirinda kunywa itabi ukiri muto.
Usibye ibitera umwuka mubi mu kanwa turabibutsa ko hari n’izindi ndwara zo mu kanwa zishobora guterwa no gukoresha amasukali cyane bikaba byagira uruhare mu ku kwangiriza amenyo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego