Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakivura indwara z’uruhu ukoresheje igikakarubamba

Uko wakivura indwara z’uruhu ukoresheje igikakarubamba Mask yo mu gikakarubamba n’indimu ivura indwara zitandukanye z’uruhu cyangwa ikagabanya ubukana bwazo harimo : amabara y’umukara, amaribori n’inkovu za acne(indwara y’uruhu ituma ruzana ibiheri binini n’amavuta menshi mu maso).
Uko wakoresha mask y’igikakarubamba :
Ushobora gukoresha jeli y’igikakarubamaba naho mu gihe utayifite ukaba wayikorera mu buryo tugiye kubabwira ukabyisiga mu maso ukoresheje akaroso ka bugenewe cyangwa se ipamba ukabimarana iminota 15.
Uko wakikorera jeli yo mugikakarubamba
• fata ibibabi 2 by’igikakarubamba
• Bikateho twa tuntu tumeze nk’amahwa two k’uruhande
• Katamo kabiri ku buryo uruhande rwasaga nurwubitse ku rundi rutandukana hakavamo impande ebyiri
• Kuramo iyo jeli witonze uyishyire mu gikoresho gifunguye
• Kandira umutobe w’indimu mu kindi gikoresho
• Shyira jeli muri mixeur cyangwa uvangishe ikanya
• Sukamo wa mutobe w’indimu
• Bikubite na mixeur mu gihe kigera ku munota umwe
• Bisuke mu kantu gafunguye ubone kubyisiga ukoresheje akaroso kabugenewe cyangwa ipamba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego