Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakoresha umwanya muto ukita ku mwana neza

Uko wakoresha umwanya muto ukita ku mwana neza Ababyeyi benshi usanga bavuga ko batakibona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo nyamara kwita ku mwana ntibisaba amasaha menshi gusa, bisaba kumenya uburyo nako gahe gato wagakoresha neza kandi bikagira umusaruro mwiza.
Nkuko Mary Kamanzi inzobere mu kurera yabidutangarije, ababyeyi benshi bakwiye kumenya gukoresha neza umwanya muto bafite mu buryo bwiza( Quality time) kurusha ko barwana no gushaka amasaha menshi( quantity time) ashobora kuba imfabusa mu gihe adakoreshejwe neza.
Mary akomeza atubwira ibyo wakora kugirango ukoreshe neza umwanya muto wo kwita ku mwana :
Guha intego igihe wahariye umwana wawe : igihe ufite gito kigomba kuba gifite intego kandi ukamenya ko uwo mwanya umwana ariwe uri ku mwanya wa mbere mu byo uri bukore byose. Urugero niba wageneye umwana wawe iminota runaka funga telefoni, ureke ibindi bishobora kukurangaza, mbese witware nk’aho ugiye guhura n’umuntu ukomeye. Iyo umwana abona ko wahagaritse gahunda zose akaba ariwe uri kuri gahunda bimwereka ko umwitaho.
Kumenya uburyo umwana yerekwamo urukundo(love language) : mu kwirinda gupfusha igihe ubusa ukorera umwana ibitari bumushimishe, ni ngombwa kubanza kumenya uko umwana wawe wamwereka urukundo. Tuvuge niba ari umwana werekwa ko akunzwe mu gihe mutemberana umufashe akaboko iyo wamuhaye umwanya ukirirwa umubwira amagambo gusa bishobora kutamwubaka ugasanga igihe cyawe gisa n’igipfuye ubusa.
Ikindi hari ababyeyi baba bafite abana bakuru bajyana mu birori nko mu bukwe, mu gihe wajyanye n’umwana uziko ushaka kumushimisha ni byiza kugumana nawe kuko hari ababyeyi bajyana n’abakozi cyangwa se iyo ari abana bakuru ugasanga bahaye ababyeyi ibyicaro wa mwana bakamusiga wenyine.Iyo ubona umwana ari busigare wenyine ushobora kujya kwiyicarira mu mwanya isanzwe ariko ukamenya ko umwana wawe muri kumwe.
Ababyeyi rero nta rwitwazo bafite ngo babuze umwanya wo kwita ku bana ahubwo bagomba kumenya guha intego igihe bageneye abana babo kandi bakamenya uburyo umwana wabo yerekwamo ko akunzwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego