Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakwivura imvuvu

Uko wakwivura imvuvu Abantu benshi usanga barajujubijwe n’imvuvu bigatuma umusatsi wabo uhora usa nabi nyamara hari uburyo bworoshye tugiye kukubwira wakoresha ukabirwanya.
Bumwe muri ubwo buryo ni jeli (jel) y’igikakarubamba n’indimu, iyo jeli ikaba irwanya imvuvu, gucikagurika k’umusatsi, ikagaburira umusatsi bigatuma uba mwiza kandi ugahora usa neza.
Uburyo wakikorera umuti w’imvuvu no gucika k’umusatsi.
• Fata ibibabi 2 by’igikakarubamba
• Bikateho twa tuntu tumeze nk’amahwa two k’uruhande
• Katamo kabiri ku buryo uruhande rwasaga n’urwubitse ku rundi rutandukana hakavamo impande ebyiri
• Kuramo iyo jeli witonze uyishyire mu gikoresho gifunguye
• Kandira umutobe w’indimu mu kindi gikoresho
• Shyira jeli muri mixeur cyangwa uvangishe ikanya
• Sukamo wa mutobe w’indimu
• Bikubite na mixeur mu gihe kigera ku munota umwe
• Oga mu mutwe ukoresheje shampoo
• Siga mu mutwe ya jeli imaremo iminota 15
• Karaba mu mutwe ukoresheje amazi y’akazuyazi

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego