Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko warera umwana ukurikije ikigero arimo

Uko warera umwana ukurikije ikigero arimo Buri mwana mu kigero arimo aba afite uburyo arerwamo. Ibyo tugiye kwandika ni umurongo nyamukuru wagenderaho urera abana ukurikije imyaka yabo gusa tutitaye ku bindi biranaga abana.
-  Kuva umwana ari munda kugera afite imyaka 5 (0-5) : ni igihe umubyeyi akora icyo ashaka ko umwana azakora. Urugero niba ushaka ko azasoma ibitabo, urabizoma nawe kandi akureba.
-  Kuva umwana afite imya 6 kugera kuri 12 (6-12) : iki ni igihe umwana ashaka kwigana ibyo uri gukora muri icyo cyigero uramuherekeza (coaching)kugirango abikore neza. Ni igihe rero bigaragara ko umwana akora amakosa menshi ariko mu by’ukuri aba ari kugerageza kwigana ibyo abantu bakuru bakora.si byiza rero kumukubitira ibyo yakoze ahubwo ni ukumuba hafi no kumusobanurira ibyo ataramenya.
-  Kuva Umwana afite imyaka 13kugera ku myaka 19 (13-19) : ni igihe cyo gushyigikira umwana (support). Uramureka agakora ukabireba.
-  Umwana afite imyaka 20 kuzamuka : ni igihe umwana aba amaze gukura, uramureka agakora ibye. Ni igihe rero umwana agenda mu cyimbo cyawe. Ni naho akenshi umwana agaragaza ababyeyi.
Icyitonderwa : abana bakeneye gukura babona ababyeyi bombi bafatanya mu kubarera. Nkuko jacky abivuga byagiye bigaragara ko abantu benshi bahinduka Homosexuel/lesbienne baba barabanye n’umubyeyi umwe gusa ari we ubitaho .
Iyo ni imirongo nyamukuru wagenderaho, hanyuma ugashyiraho uburyo bwawe bwo kurera abana ukurikije uburyo mubayeho.
Hifashishijwe inyigisho zateguwe na Jacky umujyanama w’umu kristu mu by’umuryango .

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego