Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko warinda umusatsi kwangizwa n’amazi ya piscine

Uko warinda umusatsi kwangizwa n’amazi ya piscine Hari abantu bakunda koga muri piscine bisanzwe cyangwa se koga nka sport, ariko ugasanga barabibuzwa n’uko iyo boze byangiza imisatsi yabo cyane cyane abafite imisatsi idefirije.
Igituma umusatsi wangirika cyangwa ukamera nabi iyo woze muri piscine ni amaproduits bashyira mu mazi kugirango amazi ase neza ndetse anahindure ibara , kugirango ubyirinde rero wakora ibi bikurikira :
-  Mbere na mbere ,ni ngombwa ko wambara ingofero yo kogana imeze nkishashi ariko ikomeye kugirango irinde umusatsi wawe. Iyi ngofero iba ahantu henshi haba piscinecyangwa aho bacururiza imyenda yo gukorana za sport
-  ni ngombwa ko woza neza umusatsi wawe ukiva mu mazi ukoresheje shampoo yawe
-  ntiwibagirwe gutwara hair rinse yawe, igufasha kumaramo ayo ma produits aba yagiye mu musatsi, utayifite wakoresha apple cider vinegar n’amazi
-  umaze koga rero no guhanagura umusatsi i usigamo amavuta usiga mu musatsi buri munsi agatuma umusatsi udakanyarara, uyasigemo ukimara kugora ibyo twavuze haruguru
-  Niba woga kenshi ni ngombwa ko ugerageza kujya ushyira vitamine mu musatsi wawe bitari uko uvuye mu mazi ariko ukawitaho neza muri rusange.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego