Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko warwanya ibiheri biza mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu

Uko warwanya ibiheri biza mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu Bigaragara kenshi ku bana bava mu bwana bajya mu bwangavu n’ubugimbi usanga kenshi bazana ibiheri mu maso bigatuma bahora bahangayikishijwe no gusa neza nk’abandi.
- Nubwo ibyo biheri biterwa n’imisemburo yo mu mubiri, nta mavuta cyangwa isabune ipfa kuvura iyo misemburo, n’aho bishobotse usanga umuntu asigaranye inkovu mu maso n’amabara ku ruhu bitari byiza, hari inama wakurikiza ukirinda ibyo biheri :
- Kwirinda kwisiga amavuta arimo hydroquinone
- Kwirinda guhinduranya amavuta
- Gukaraba isabune y’ubwoko bumwe ntuhinduranye
- Kureka kwisiga amavuta mu maso igihe ubona ufite ibiheri biyaga (bisa n’ibifite ibinure)
- Gukaraba mu maso ukoresheje gants de nettoyage kandi kenshi gashoboka ku munsi
- Gukoresha ibiribwa bitarimo amavuta menshi
- Kugabanya inyama zitukura, cyane cyane izifite ibinure
- Kugira isuku ihagije ku mubiri kugira ngo wirinde umwuka mubi uturuka muri ibyo biheri.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego