Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wategura hanze y’inzu na Bissa Josiane

Uko wategura hanze y’inzu na Bissa Josiane "Nta hantu hatategurwa mu rugo " ibyo ni ibyavuzwe na Bissa Josiane, ukora akazi ko gutegura nk’umwuga. nkuko abivuga rero abantu bakunda gutaka mu nzu imbere gusa nyamara Uhereye hanze ukajyenda winjira ugana mu rugo, mu nzu , mu gikoni ndetse n’ahandi ushobora kuhategura bitandukanye kandi bijyanye n’ikintu kihakorerwa. yatubwiye rero uburyo butandukanye wategura hanze y’inzu k’uburyo bwiza.
Uko watugura imbere y’inzu
Hari uburyo wategura ku mu ryango cyangwa se imbere y’inzu ku buryo butandukanye butuma umuntu uri hanze ashaka no ku injira mu nzu bitewe nuko ahabona. Iyo unyuze imbere y’inzu ushobora kugira amatsiko yo kuyinjiramo cyangwa kutayinjiramo bitewe nuko wabonye uburyo imbere yayo hameze.
Gutegura indabo :Ku muryango cyangwa imbere y’inzu ushobora kuhataka bitandukanye cyane n’ibimenyerewe mu Rwanda iwacu kandi atari ibintu by’ikirenga (de special) , ushobora kuhashyira indabo bitewe nuko hateye, ahadatwikiriye ukahashyira indabo zidapfa kwicwa n’izuba nka okide batera mu butakan’izindi. Ahatwikiriye ushobora kuhashyira ibibindi birimo indabo(amapot) ku buryo iwawe hahora hateguye neza.
Gukoresha amabuye : ushobora kurunda amabuye cyangwa se amakara yazimye .Uyarunda mu buryo bw’ubuhanga ku buryo umuntu wese ubibonye abona bifite ubwiza (esthetique) .
Ujyenda ushyiraho ibishushanyo ibintu bikumbuza umuntu aho agiye kwinjira. urugero : ibimera ,inyenyeri n’utuntu twinshi dutandukanye. Ushobora gukoresha ibintu byoroheje biboneka iwawe nk’ibiti byumye, indabo zo ku gasozi zisanzwe n’ibindi biboneka iwacu mu rugo kandi bidahenze.
Ni byiza kandi gushyiraho akapa kanditseho Murakaza neza cyangwa se welcome, iyo umuntu aje iwawe ahita abona ko umwakiriye.
Byatanzwe na Bissa Josiane, akora Decor nk’umwuga. tel : 0788410765

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego