Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wategura isombe mbere yo kuziteka

Uko wategura isombe mbere yo kuziteka Isombe ni imboga zitekwa cyane muri aka karere. Hari uburyo bwinshi bwo kuzitunganya mbere yo kuziteka. Mu masoko hari izo bacuruza ziseye ariko ntiwakwizera isuku yazo .I byiza ni ukuzisukurira hanyuma ukazisekura cyangwa se ukabona kuzijyana ahari imashini ngo bazisye. Ubu rero ni bumwe mu buryo wakoresha bigatuma uteka isombe zisukuye kandi zigashya vuba.
Uko wategura isombe mbere yo kuziteka :
Gura isombe zigitoshye, 1 kg cy’isombe cyahwana n’imifungo minini 5 cyangwa 6.
Zitotore , uzishyire mu mu isafuriya nini cyane kugira ngo amazi azigereho neza.
Zironge gatatu n’amazi akonje uhindurira mu y’indi safuriya utaminina amazi kugira ngo imicanga isigare hasi.
Fata amazi yabize uzisukeho nizigerwaho zose uhite uzikuramo. singombwa kuzitinzamo,ahubwo bizagufasha mu kunoga vuba.
Zisekure nk’iminota 30 ku muntu ufite imbaraga kandi utarekeraho ziraba zinoze
Katiramo tungurusumu, puwavuro (poivron), seleri, na puwaro wongere usekure akanya gato .
Ibi birungo ubishyiramo zanoze kuko iyo ubishyizemo mbere bibyara amazi ntubashe kumenya niba isombe zanoze.
Sekura rero ugeze ku kigereranyo ushaka hari abakunda izimeze nk’imboga hari n’abakunda izinoze cyane.
Nyuma y’aha rero uhite uziteka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego