Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wategura uburiro

Uko wategura uburiro Uburiro cyangwa sale a mange mu gifaransa tumenyereye ko ntagishya ushobora kuhabona uretse amasahane n’ibindi bikoresho byo ku meza. Bissa Josiane ukora akazi ko gutaka (decoration) aratubwira uburyo ushobora gutegura uburiro bwo mu nzu yawe, umuntu yahagera agahita agira appetit kuko hasa neza.
Uburiro (Sale a mange) igomba kungana nuko iwawe hangana, ntibibangamirane n’uruganiriro ( salon) y’inzu yawe ,Ushyiramo intebe zingana nuko hangana kuko hari nk’igihe usanga intebe zuzuye mu nzu ku buryo utabona aho uca ngo wicare imbere y’ameza cyangwa ngo utambuke.Intebe zo mu buriro zigomba kureshya n’ameza ku buryo umuntu atarya yisimbukuruza cyangwa se yunamye.
Ugomba kuhashyira itara ryaho ukwaryo ku buryo uhagera ugasanga ugeze ahandi hatandukanye naho wari uri mu ruganiriro.Mu buriro wahataka imbaho (tableau) ziriho ibintu bijyanye n’imirire n’iminywere( related things on eating) ushobora nko kuhashyira akabati k’ibintu, udufoto duto duto dushushanijeho ibiribwa bitandukanye nk’inyanya , imbuto zitandukanye, ntabwo uhashyira ibikabije cyane kuko ari ahantu bakoresha bahuze barya.
Isuku igomba kuranga ahantu hose mu rugo mbere ya byose ndetse n’uburiro nk’ahantu umuntu aza agiye kurya kandi ari igikorwa cy’ingenzi.Si byiza ko usanga ameza ariho ubuzizi, utuvungu tw’ibiryo byariwe mbere n’ibindi biranga isuku nke kuko bishobora gutesha apeti ( appetit) abaje gufungura ntibaryoherwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego