Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko watoza umwana kuba umuvugabutumwa

Uko watoza umwana kuba umuvugabutumwa Umutesi Oliviette ni umubwirizabutumwa ugenda uvuga ubutumwa mu nzira ku bo ahuye nabo no mu ngo. Rimwe na rimwe usanga ari kumwe n’umwana we w’umukobwa uri munsi y’imyaka icumi kandi agahamya ko akurikije uko yamutoje nawe azavamo umubwirizabutumwa w’ejo.
Kwigisha abana kuva bakiri bato : Oliviette avuga ko iyo atwite atangira kwigisha umwana we asoma inyandiko zabugenewe no kumuririmbira ku buryo atangira gukura afite inzira azagenderaho.
Kwigisha abana bakiri bato bagakura bazi Bibiliya Oliviette avuga ko bimufasha kurera abana be neza kandi bikamworohereza mu kazi akora k’ivugabutumwa, kuko bituma atagira ipfunwe ryo kubwira abandi uburyo bwiza bwo kurera abana babo bagakura bazi Imana.
Guha umwana amahirwe yo kwihitiramo : Oliviette avuga ko abana be abaha uburenganzira bwo kwihitiramo aho bazasengera bitewe naho bakunda gusa we agakora akazi ko kubatoza ibyo Ijambo ry’Imana risaba.
Kwita ku rugo rwawe : Oliviette avuga ko iyo wita ku bana ntubatererane witwaje ko wagiye mu ivugabutumwa cyangwa se mu kandi kazi, bituma abana bumva ko akazi ukora ari keza kuko katababuza uburenganzira bwabo bwo kuba bagufite nk’umubyeyi, bityo nabo bakifuza kuzakora akazi nk’ako ababyeyi babo bakora.
Kuba umukristokazi nyawe : Oliviette avuga ko mbere na mbere Imana izabaza ababyeyi urubyaro n’urugo yabahaye. Bityo rero abantu bitwaza amasengesho n’ivugabutumwa bagasiga ingo zabo ntibaziteho biba ari uguteshuka ku nshingano z’ubukirisito. Oliviette ati :“Ntabwo wajya kwigisha abantu ngo bubahe abagabo babo wowe iwawe utabikora cyangwa ngo ubigishe kurera abana neza kandi nawe abawe utabitaho”
Gukoresha neza ibiruhuko na week end : Iyo ari muri biruhuko Oliviette avuga ko aba afite umwanya uhagije kuko abana bamufasha akazi kandi akabona umwanya uhagije wo kubaganiriza ku ijambo ry’Imana, bityo nawe akabona umwanya wo kuvuga ubutumwa ndeste rimwe na rimwe akajyana n’abana be kuko yabibatoje kandi akabona babikunda.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego