Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko yabayeho mu burwayi bwa Kanseri

Uko yabayeho mu burwayi bwa Kanseri

Umubyeyi w’abana 3 utarashatse ko tuvuga amazina ye, amaze imyaka 3 amenye ko arwaye kanseri yo mu maraso. Uyu mubyeyi akimara kumenya ko yarwaye kanseri yahuye n’ibibazo bitandukanye ariko kuri ubu akaba amaze kubisohokamo.
Mu mpera z’umwaka wa 2010, nibwo uyu mubyeyi yatangiye kugira uburibwe budasanzwe bw’ingingo zose z’umubiri, cyane cyane akaribwa bikabije aho ingingo zihurira( articulation). Yamaze umwaka wose asiragira mu mavuriro bamwe bamubwira ko ari rubagimpande, abandi bakabura indwara ariko mu mwaka wa 2011 mu Kwezi kwa Nyakanga nibwo yaje kujya mu bitaro bya Rwinkavu biri mu Karera ka Kayonza baza gusanga afite kanseri yo mu maraso.
Ibibazo yahuye nabyo amaze kumenya ko afite kanseri yo mu maraso
Ubwo yaganiraga n’Agasaro.com ku bibazo yahuye nabyo nyuma yo kwisanga arwaye kanseri yagize ati : “ Nkimara kumenya ko ndwaye kanseri yo mu maraso narihebye nkumva ko ubuzima buhagaze ndetse hakaza abantu benshi babwira amagambo anca intege, nkarushaho kwiheba”
Bamwe mu bantu batumye uyu mubyeyi arushaho kwiheba barimo umugabo we kuko yahise amutererana atangira kubona ko ari umutwaro kuri we.
Uyu mubyeyi yarongeye ati : “Mu mwaka wa 2012, nararembye cyane umugabo wanjye atangira kugira ubwoba ko imitungo izamushiraho ari kumvuza nyuma aza kwigira inama yo kunyohereza kurwarira iwacu. Maze kugera mu rugo kwa mukecuru nakomeje kuribwa bikabije, abantu baza kunsura bamwe bakambwira ko bandoze”
Nageze aho nanjye numva ko koko bashobora kuba barandoze ariko na none abaganga bankurikiranaga bakabwira ko nshobora kuzoroherwa bigatuma ngarura ikizere mo gake
Ntibyagarukiye aho ariko kuko abana be nabo barwaye.
Ubwo nari ndembye gutyo abana banjye bose uko ari batatu nabo baje gufatwa n’indwara idasanzwe bararemba ndetse umwe aza gupfa mu buryo butunguranye, noheho nanjye ntangira kwemera ko byaba ari amarozi koko.”
Yarakomeje agira ati” Mu kwezi kwa Nzeli 2012, nagiye kubona mbona haje umuturanyi azanye n’undi muntu ntazi baje kunsura. Bamaze kwicara wa muturanyi arasohoka asiga ambwiye ngo anzaniye umuvuzi nanjye sinirirwa mbaza kuko nababaraga cyane kandi ariko n’abana banjye barushaho kuremba. Naje gutungurwa no gusanga wa muvuzi banzaniye ari umupfumu. Yahise atangira kuvuga amagambo y’ubupfumu ngo ari kubaza abakurambere uwaba yarandoze, nanjye nsengera mu mutima kuko ntabashaga guhamagara abari hanze ngo bamunsohorere”
Uko yaje gusohoka muri ibyo bibazo
Uko uyu murwayi yarushagaho gukurikiza inama zo kwa muganga agafata imiti neza niko yagendaga yoroherwa kuri ubu akaba yarorohewe nubwo avuga ko atarakira neza.
Kwiremamo icyizere nabyo biri mu byamufashije, kuri ubu akaba afite imirimo y’ubucuruzi akora kandi akumva ko ubuzima bukomeje nta kibazo ndetse n’abana be barakize kandi avuga ko nta muntu wari warabaroze.
Uyu mubyeyi yashoje agira inama abantu bahungabanywa n’ibisubizo bya muganga mu gihe basanze bafite indwara zidakira nka za kanseri ko bagomba kwiyakira bakumva ko ubuzima bukomeza.
Yagarutse kandi ku bantu bajya gusura abarwayi bafite indwara zidakira ko bagomba kwitwararika mu magambo bavuga kuko akenshi akomeretsa umurwayi cyangwa umurwaje akaba yacika intege.
Gracieuse Uwadata
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego