Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuceri urimo simba mbiri

Umuceri urimo simba mbiri Simbambiri (curry) ni ikirungo kimenyerewe ku masoko yo mu Rwanda, kikaba gitekwa mu biryo bitandukanye bijyanye n’amasosi. Gishobora rero no gutekwa mu muceri kigahindura ibara ndetse n’uburyohe.
Ibikoresho
500g cyangwa ibikombe 2 by’umuceri
2l z’amazi
Ibitunguru 2
60g cyangwa ikiyiko kinini cy’amavuta ya beurre. Ayo mavuta ashobora gusimbuzwa blue band
Ikiyiko kinini 1 cya Simba mbili (curry )
Uko bitegurwa
Ubanza ushyushye amavuta
Shyiramo igitunguru ntigihindure irange
Shyiramo umuceri ugaragarure
Ukurikizaho simba mbili, uvange umuceri use na simbambili
Shyiramo amazi ucanire,
ugabanya umuriro uko amazi agenda agabanuka, wamara gukama neza ukawukuraho.
Wawutegurana n’isombe cyangwa se isosi itukura.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego