Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuceri wa pilawu

Umuceri wa pilawu Ibikoresho
Umuceri 1/2 kg
Inyama za filet 1/4 kg
Sauce-tomates
Soya sauce 10g
Pilawu masara
Teyi akababi 1
Celeri utubabi 3
ibitunguru 3
Amazi 2L
Magi 3
Poivre agace k’akayiko
Tangawize agace k’akayiko
Tungurusumu uduce 4
Uko bitegurwa

  • Ubanza gutogosa inyama zikase duto kandi tungana umufa ukawushyira ukwayo,
  • Kata ibitunguru ukabikaranga, ugashyiramo sereri, tungurusumu, inyanya, saucetomate, teyi,n’inyama ukavanga ,
  • hanyuma ugashyiramo soy sauce nkeya (10g)
  • Ugashyiramo umuceri
  • Hanyuma ushyiramo pilawu masara utarashyiramo amazi,
  • Nyuma shyiramo wa umufa ukavanga, ugapfundikira ugashyira ku muriro,
  • Shyiramo poivre,tangawize na maggi kugira ngo urusheho gusa neza no guhumuraIyo utetse pilawu ukoresha umuriro muke
Iyo umuceri wanze ugatema ushyira mu ifuru ugacana hasi hasi no hejuru ugakama hose ushobora no gu
Mu kuwutegura ushobora kuwutaka:koresha intoryi, caroti cyangwa imyumbati, ibi ubishyiraho wahiye. Intoryi na caroti uba wabikaranze mbere, naho imyumbati yo ni ukubanza kuyiteka igashya neza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego