Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umukobwa nawe yatereta umusore kandi bigacamo. Dore inama

Ikibazo nk’iki usanga iteka abavuga n’abafasha abantu mu by’urukundo bahura nacyo gusa muri iyi minsi gikunze kwibazwa n’abakobwa batari bacyeya dore ko nabo bagenda barushaho gutinyuka gukunda ariko ugasanga iteka kubimenyesha uwo bakunze ari ikibazo kitaborohera.
Twifashishije inyandiko dukesha urubuga rwa interineti rwa seductionbykamal.com, gutereta umuhungu birakomeye cyane ku moko yose y’abatuye isi ariko gutuma agutereta byo biroroshye kurusha kuzimya buji(Bougie)cyangwa kunywa amazi.

Dore inshamake y’ingingo eshatu wakwitaho bityo ukaba watera umuhungu kugirira ubusambo no kukwifuzaho inshuti biakba byanamutera kutazamenya igihe yagusabiye ubucuti we akazajya kubona akabona muri inshuti zikaze.

IGIRIRE ICYIZERE

Icyizere ni intwaro ya mbere yo gutsinda intambara nyinshi turwana kuri iyi si ariko ikaba n’ingingo nkwenerwa cyane mu gihe cyose urimo guharanira kugera kucyo umutima wawe wifuza.

Niba uri umukobwa uharanira kwigarurira umutima w’umuhungu wiyumvamo ntako bisa kumva ko uri mwiza bihagije kuburyo umusore wese wakwifuzaho umukunzi wamubona.

Niyo waba ucyeka ko ku mubiri uri mubi kurusha abakobwa bose bo kwisi, ibyo bizaba biguhamiriza ko uri na mwiza cyane ku mutima kurusha abakobwa bose bo kwisi dore ko ntanumwe ubura byose. Ubwiza bw’umubiri rero sibwo bwonyine icyizere gikwiye gushingirwaho dore ko abahungu benshi iyo bakeneye umukobwa wo gukunda by’ukuri baba bashaka umukobwa w’umutima mbere na mbere kurusha uko bashaka umukobwa w’uburanga.

Igihe cyose wumva nawe nta kizere wakigirira birumvikana rwose ko ntawe watuma agukunda kuko nuzakwegera uzamuhunga usange ntacyo ibyo wagerageje bibashije kukugezaho.

Gira isuku ku mubiri kandi ugerageze kurimba cyane uko ushoboye

Umukobwa uko yaba ameze kose, imyambarire ye ndetse n’isuku bye bishobora gutuma abahungu batari bacyeya bamurangarira. Ni ingenzi kwita ku myambarire kuko uburanga bw’umukobwa ntibugizwe gusa n’umubiri we, n’imyambaro ye burya ibigiramo uruhare rugaragara.

Umuhungu wese yanga umukobwa wambaye nk’umugabo. Niba unanabikunda rwose si byiza na gatoya ahubwo guhera ubu ntago ukwiriye kuzasubira kuyambara.

N’ubwo usanga abakobwa benshi bishiramo ko badafite amaguru meza ugasanga buri gihe biyambariye amapantalo, burya kwambara ijipo hari icyo birema mu mutwe w’umuhungu ukureba bigatuma ananakwitaho kurushaho kuko aba abona koko ko uri umukobwa ko utandukanye nawe.

Mu gihe ufitanye gahunda n’uwo ushaka kwigarurira umutima, gerageza kurimba uko ubishoboye gusa ntukabye nawe wambare bitewe n’aho mugiye ariko wambare kuburyo abibona ko iyo myenda wambaye wayihisemo kubera we.

Usibye kurimba zirikana ko abagabo bifuza kukubonana imisatsi miremire, ibyo bigaragazwa nuko abagabo bakunda abakobwa rwose batisanisa nabo ngo usange umukobwa afite uruhara cyangwa yiyogoshesheje nk’abagabo.

Ku bushobozi bwawe, gerageza kugura umubavu uhumura neza kandi nibikunda ujye uhinduranya imibavu ibyo nabyo iyo iyo mibavu imuhumuriye neza biri mu bituma arushaho kwibaza byinshi kuri wowe.

Gerageza kwigira imboneka rimwe gusa ntugende ngo uhere

Abahanga benshi mu by’imitekerereze ya muntu (psychologue) nk’uwitwa Robert Cialdini, bagize icyo bavuga ku hame ryo kwigira imbonekarimwe(Principe de rareté) mu gitabo cye yise influence de manipulation.

Kugira uwo ukunda arusheho kukwiyumvamo no kukugirira ubusambo irinde ko uko agushatse akubona. Ibi bisa nk’ibisubiza impamvu iyo uri umukobwa buri gihe ukimenyereza kuryamana n’uwo wita umukunzi wawe usanga akenshi bitabahira ugasanga birangiye mutandukanye kandi koko mukananangana da…

Mu gihe umuhungu atakubona cyane azarushaho kubona ko udasanzwe. Ibyo bishobora nanone gusobanurwa n’urukundo rukomeye rugaragara iyo mukundana urukundo rubasaba kwihisha mbese nk’imiryango itabishaka. Kuko muba mutabasha gusurana kenshi ngo mutemberane kenshi uko mubyifuza usanga urukundo rurushaho gukomera.

Iyo wumva agahinda bitewe n’uko wabuze uwo ukunda, bituma urushaho kumwizirikaho mu gihe iyo umaze kumenya ko ntaho ashobora kujya kamere akenshi ukubwiriza kwituriza ukicecekera kuko uba wumvako ibindi byikoze.

Mu gihe uwo muhungu arimo akwiyegereza kurushaho mwereke rwose ko bitarangiye, ntumwereke ko warangije gutwarwa nawe bikabije ibyo bizatuma yifuza iteka kukugumana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego