Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

umukobwa twakundaniye kuri fbk

Iyi ni episode2 kuri true story, y’umukobwa twakundaniye kuri fbk, niba utarasoma episode1, urebe post ibanziriza iyi,

Dore aho inkuru yarangiriye ; nyuma twaje gutandukana numukunzi wanjye, ariko nyigera murugo mbona msg igira iti : nukuri nyikubona bwambere nahise nkukunda cyane kandi ni wowe muhungu wambere ndiriye mugituza cye , akampoza amarira . niwamukobwa wakwakiriye muri gare ya remera , kandi mvukana na Cherie wawe, yampaye fone ye ngo nkuyobore, kandi ntumwereke iyi message.
Nanjye mpita musubiza nti : sha nukuri pe nanjye burya ubwo twarikumwe numvaga ntakurekura , ariko ntakundi byarangiye wigendeye,

nyuma gake nakomeje gutegereza ko anyandikira msg, ndaheba, ariko nka samunani zijoro mbona mbona msg ye ivuga ngo : wambabariye ukampa iminota 10 gusa nkakuba? Ndabizi nkukuye mubitotse ariko wihangane pe.
Ariko mubyukuri nanjye ntabwo nari nakaryamye ahubwo nibazaga kuruwo mukobwa, mpita musubiza nti: sha nukuri ntakibazo nubwo twamara isaha tuvugana ntakibazo,

umukobwa nakanyamuneza ati: urakoze cyane Cherie wabandi. Arongera ati :

Umukobwa : ese isimbi mukuru wanjye uramukunda cyane ?

Rwenya : ego ndamukunda pe, kandi numva nzamugira umugore wanjye.
Umukobwa: ese uzi icyo urukundo bisobanura? Gerageza mumagambo yawe numve
Rwenya: namaranagmutima umuntu agirira undi atagishije inama uwariwe wese.
Umukobwa: ego ndumva usubije neza, pe, sawa bye urote uwo ukunda nahejo.
Nahise njya murujijo mpita muhamagara yanga kunyitaba, ihata ampa msg igira iti : ntabwo nakwitaba kuko ndarana na mukuru wanjye isimbi Cherie wawe, ese ko naringusezeye niki ushaka kumbaza?

Rwenya: umva mbere yuko uryama najye wampaye iminota nkitanu nkakubaza.

Umukobwa: basi nguhaye iminota makumyabiri, kuko ntacyo nakwima uretse kukugirira nabi nibyo nakurinda,

Rwenya: ariko ko numva ugira amagambo meza cyane ankora kumutima uyakura he?

Umukobwa : oya ntabwo amagambo yanjye yose ari meza, ahubwo abameza kuri wowe kuko umutima nama wanjye ukwiyumvamo.

Rwenya : murakoze cyane, ese ubwo wambazaga igisobanuro cyurukundo wabitewe niki?

Umukobwa: nkuko wambwiye ko urukundo bivuga ngo : namaranga mutima umuntu agirira undi atagishije inama uwariwe wese.rero nanjye mfite amaranga mutima.

Rwenya: umva uri kunshira murujijo.,, plz ushaka kuvuga iki koko???

Umukobwa: umva fata bibiliya isome muri 1yohana 4:8

Rwenya : nahise ngira ubwoba ariko nta bibiliya nagiraga, mbura uko ngira , kandi bwari bwije, kwihangana byaranze ubundi mpita mbyuka njya kureba umusore w’inshuri yanjye witwa Leandre, ariko nyigera kwirembo mpura nabanyerondo, baramfata bambaza irangamuntu ndayibura bashaka kumfunga, nukuri nabasabye imbabazi, ndabinginga nkora mwikofi mbaha 2000 barandekura, ngeza kwa Leandre nda mukomangira, ndamubwira nti ; Mbabarira untize bibiliya haraho nshka gusoma
Leandre: ahita ayimpa ati ; genda uyisomere iwawe mfite ibitotsi kandi ejo nakazi, kandi ntiwongere kuza, ndakwinginze,
Nahise nza nishimye cyane pe, ngeze murungo mfunguye nsanga ni bibiliya yigiswhahili kandi ntacyo narinzi handitse ngo; 1yohana 4:8 (Mtu asiye na upendo hamjui Mungu; kwa maana Mungu ni upendo).

Nukuri ntagiswahili narinzi, numva agahinda karanyishe pe, mbura icyo bivuga numva ntaye umutwe, kuko amatsiko yari menshi.

Umukobwa: ese wamaze gusoma umurongo nakubwiye?
Rwenya: aha, umva wambabarira tukazavugana ejo?? Nukuri numvaga umutima wanjye watangiye guhinduka.

Umukobwa: umva sha wmabwiye wabaye iki??? Nukuri fungura umutima umbwire byose.

Rwenya: bye bye , reka ndyame….

Umukobwa: umva nkubwire waretse……

Loading…….harakurikira episode3

Ejo nibwo tuzakurikirana, episode3, ese rwenya amaze kubona bibiliya y'ikinyarwanda byagenze bite? Ese isimbi azamenya urukundo rwihishe inyuma ya rwenya na teta?

Kanda like hanyuma share ubundi nguhe episode 3!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego