Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umukobwa yitwa ko yagumiwe ku myaka ingahe ?

Umukobwa yitwa ko yagumiwe ku myaka ingahe ? Bikunze kugaragara ko abakobwa aribo bibasirwa n’imvugo yo kugumirwa nyamara iyo ari ku musore ugasanga bitavugwa cyane. Bamwe mu bo twaganiriye badutangarije impamvu abakobwa aribo bavugwaho kugumirwa ariko ntibahuje imyaka umukobwa atarenza.
Ernestine avuga ko akenshi kwibasira abakobwa bavuga ko bagumiwe biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco aho usanga ababyeyi nabo baba bashaka ko umukobwa wabo yashingirwa hakiri kare.
Ernestine ati : “ Akenshi ababyeyi baba bumva ko gushyingirwa aricyo kintu cya mbere umwana wabo w’umukobwa azabakorera kikabashimisha. Nitanzeho urugero, nkirangiza kaminuza nabonaga ababyeyi banjye bashishikajwe nuko nahita nshyingirwa bagahora bambaza impamvu ntabereka umukunzi. ”
Ernestine yarongeye ati : “ Na nubu narabihoreye kuko hari intego nihaye ngomba kugeraho mbere yo gushyingirwa ariko ntibahwema kunyibutsa ko nta mukobwa ukwiye kurenza imyaka iri hagati ya 24 na 28 adashyingiwe.”
Umubyeyi twaganiriye yatubwiye impamvu abasore badakunze kuvugwa ko batinze gushaka nkuko bivugwa ku bakobwa avuga ko ahanini biterwa no kuba mu muco umusore ariwe usaba umukobwa urukundo, ariko ko na none abantu bagomba kumva ko imyaka umukobwa adakwiye kurenza atarashyingirwa igenda ihinduka kubera igihe.
Musanabera M.Josée ni umubyeyi w’imyaka 53 yagize ati : ‘ Akenshi biba byiza iyo umukobwa ashyingiwe atarinze kurambirana ngo arenze imyaka za 30. Ariko na none ntiwafata imyaka yo twashyingirirwagaho kera ngo abe ariyo ushyingiraho umukobwa w’iki gihe kuko kuri ubu umukobwa abanza akiga nyuma agashakisha ubuzima ku buryo azagira inkunga atanga mu rugo rwe.”
Musanabera yagarutse ku mpamvu abakobwa bo muri iki gihe bagumirwa cyane ugereranije n’abakera, anagira inama abajya baterwa ubwoba no kumva ko imyaka yababanye myinshi batarashyingirwa.
Musanabera ati “ Tukiri bato nta basore n’inkumi bitwaraga nabi nkuko bimeze muri iyi minsi. Iyo umukobwa atabuze umugabo kubera imyitwarire ye mibi, akaba agira imico myiza usanga abenga abasore bamurambagiza kubera ko bititwara neza. Gusa uko byamera kose numva abakobwa badakwiye guhahamurwa no kubwirwa ko bagumiwe, kuko igihe kiragera iyo witwara neza ugashyingirwa utarinze kubyihatamo ngo ube wanasanga umugabo wese wiboneye”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego