Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umukozi wo mu rugo agomba kuba afite ubuhe bukure ?

Akenshi abagore usanga ari bo bafite inshingano zo gushaka umukozi wo mu rugo, Ni byiza rero ko bashaka umukozi wo mu rugo ufite ubukure bwemewe n’amategeko kuko hari impamvu z’ingenzi uba ugomba gukoresha umukozi ufite ubukure byaba byiza yakiyongraho uburere.
Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda umuntu yemererwa ko yakuze iyo ari hejuru y’imyaka 18. Bityo rero abagore bagiye gushaka abakozi bo mu rugo ntibagomba kwirengangiza ibyiza byo gukoresha umukozi ugejeje imyaka y’ubukure.
Hari impamvu z’ingenzi dukwiye gukoresha umukozi ufite ubukure n’uburere :
 Agufasha kwita kubo mu rugo rwawe
 Agufasha kwakira abashyitsi
 Agukorera isuku n’izindi gahunda zo mu nzu
 Yita ku bana bawe by’umwihariko
Usibye kwita ku myaka y’ubukure mu gihe uri gushaka umukozi , ni byiza kandi gukoresha umukozi ufite uburere bwiza, utitaye ku bukene umufitiye ahubwo ukita ku musaruro azatanga mu rugo rwawe atari imirimo itandukanye azagukorera gusa ahubwo n’uburere azaha abana bawe cyangwa n’inyifato azagira ku mugabo wawe no ku bagenda mu rugo.
Ugomba kandi kujya ushaka umwanya ukamuganiriza ndetse ukamugira inama ku buryo yakoresha neza amafranga umuhemba akazamugirira umumaro,bituma nawe abona ko umubyeyi babana ari mwiza ndetse n’abana bawe akabafata nka barumuna be, akubaha uwawe uje mu rugo
Ntidukwiye guhuzwa no kumubwira ubyo ari bukore, kumwereka ibyo yishe n’ibyo atakoze neza n’ibindi bijyanye n’akazi gusa.
Dore inama nziza wakurikiza kugira ngo ugire umukozi ubereye urugo rwawe :
 Kuganira nawe ku buzima bwe kugira ngo umumenye neza
 Kumwitaho igihe arwaye ntumukoreshe ibyo adashoboye kandi ukamuha icyo ashaka
 Kumugira inama ku myitwarire ijyanye n’ikigero cye
 Kumubaza ibimugora mu rugo rwawe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego