Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuleti urimo jambo


Ibikoresho ku bantu 2 :
- Amagi 4
- Igitunguru 1
- Uduce twa tungurusumu 2
- udupande 3 twa jambo dukasemo uduce duto duto
- umunyu
- inyanya 3 nini ziseye
- Amavuta make nk’ibiyiko 3
Uko bikorwa :
- Camutsa amavuta ikiyiko 1 mu gasafuriya ushyiremo igitunguru na tungurusumu bikasemo duto
- Sukamo za nyanya ubireke bishye mu minota iri hagati y’itatu n’itanu
- Mena ya magi uyakoroge neza wongeremo twa duce twa jambo.
- Bikureho ubitereke ku ruhande bipfundikiye
- Camutsa ipanu ushyireho amavuta yasigaye ushyiremo ya magi na jambo
- Bitaratangira gufata hita usukamo za nyanya uvange
- Teka umuleti nkuko bisanzwe uhindura impande zose kugeza uhiye ukumuka neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego