Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuntu umwe muri batatu afite umuvuduko ukabije w’amaraso

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko umuntu umwe muri batatu ku isi aba afite umuvuduko ukabije w’amaraso.

OMS kandi ivuga ko umuvuduko ukabije w’amaraso ari indwara igira uruhare mu guhitana imbaga y’abantu kuko yiharira 13 % by’impfu ndetse ubu burwayi ku mugabane wa Afurika bukaba bwiganje ku kigero cya 46 %.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Umuhuzabikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Lamen Manneh, yagitangarije ko ubu burwayi bubarirwa mu ndwara zitandura (NCD) bukomeje guhitana abantu benshi kurenza icyorezo cya sida.

Lamen yagize ati: "Hagomba kugira igikorwa mu bukangurambaga ku ndwara zitandura kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko zigenda zizamuka kurenza agakoko gatera Sida”

Ku bantu benshi, umuvuduko ukabije w’amaraso uganisha ku ndwara y’umutima, ubuhumyi ndetse n’impyiko aho umurwayi usanga nta kimenyetso kigaragara inyuma.

Mu bikunze gutera uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso harimo kurya indyo yiganjemo ibibyibushya, umunyu mwinshi, umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga nyinshi n’ibindi.

Indwara z’umutima, kanseri, indwara z’ubuhumekero ndetse na diyabete zamaze kugaragara ko ziri guhitana abantu benshi ku isi kuko umutima uhitana abagera kuri miliyoni 17.3, kanseri ihitana miliyoni 7.6, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero zica miliyoni 4.2, diyabete miliyoni 1.3 buri mwaka.

OMS ivuga ko mu mwaka wa 2030 abantu bahitanwa n’izi ndwara zitandura bazarenga kure abasanzwe bahitanwa n’ubundi bwoko bw’indwara ku mugabane wa Afurika.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego