Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umunyezamu NADINE ANGERER uzwi muri ruhago y’abagore

Umunyezamu NADINE ANGERER uzwi muri ruhago y’abagore Nadine Marekge Angerer ni umunyezamu muri ruhago y’abagorenk’uwabigize umwuga , akinira ikipe y’igihugu y’ubudage y’abagore akaba ari umunyezamu , akaba ari nawe captain w’iyi kipe y’igihugu.
Nadine Angerer yavutse tariki ya 10 ugushyingo 1978, avukira i lohr a main mu budage, akaba afite uburebure bwa 1,75m,yatangiye ruhago muri 1995,akaba ubusanzwe anakina mw’ikipe yitwa portland thorns FC.
Nadine rero niwe watwaye ballon d’or umwaka ushize wa 2013 ayambuye MARTA nawe twababwiye amateka ye ubushize. Uyu munyezamu NADINE yakuyemo penalty yatewe na Marta mu mikino y’igikombe cy’isi y’abagore yabaye ubushize nacyo kikaba ari kimwe mu byaba byaramufashije gutwara icyi gihembo cya FIFA cy’umukinnyi witwaye neza w,umwaka.
NADINE ANGERER akaba yarakinnye m ma kipe menshi atandukanye ariko atangira gukina nk’uwabigize umwuga yahereye mw’ikipe yitwa ASV Hofsteffen akaba yarakinaga imbere akaza asimbura ariko atari mw’izamu nkuko yamenyekanye cyane ari umuzamu aza kuvamo yerekeza mw’ikipe ya fc nuremberg asinya kuzahakina igihe kingana n’umwaka umwe.
Kuva muw’1999 NADINE yatangiye gukinira ikipe ikomeye cyane y’abagore ya BAYERN MUNICH FC akaba yaranafashije iyi kipe kwitwara neza byatumye aza no kuza kubona indi kipe yitwa FFC turbine postdam muri 2001, aza gutwarana niyo kipe igikombe cya champiyona ya bundesliga atwara igikombe cy’igihugu mu budage inshuro eshatu zose aza no gutwara igikombe cya UEFA WOMEN’S CUP muri saison ya 2004-2005.
Nyuma yo gukinira ikipe ya postdam imyaka igera kuri 7 yose NADINE yaje kuva gato mugihugu cy’ubdage aza kwerekeza muri sweden mwikipe yitwa BENTE NORDBY,aza kugaruka mu budage ariko agaruka akinira ikipe ya FRANKFURT aza nanone gutwarana nayo ibikombe byinshi harimo igikombe cy’igihugu inshuro enye zose nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru k’uwari captain wiyi kipe witwa BRIGIT Prinz ,NADINE yahise agirwa captain w’ikipe mushya.
NADINE ANGERER ntago afite amateka mumakipe yama clubs gusa kuko no mw’ikipe y’igihugu yagiye ahagirira ibihe byiza kandi bitandukanye ,akaba yarakinnye umukino we wa mbere mw’ikipe y’igihugu muri 1996 ubudage bwahuye nubu hollande ,ariko kuva icyo gihe yahise atangira kuba umuzamu wa kabiri usimbura ubanzamo akaba yarasimburaga uwitwa SILKE ROTTENBERG. akaba yaratsindiye ibihembo bigera kuri 6 byose ariko nta mukino numwe akinnye kuko yabaga ari umusimbura muribyo harimo n.igikombe cy’isi cy’abagore FIFA WOMEN’S WORLD CUP muri 2003 hamwe n’imidari ibiri ya bronze muri 2000 na 2004 hamwe n’ibikombe bitatu bya UEFA EUROPEAN CHAMPIONSHIPS muri 1997,2001 na 2005.
Nyuma yo kuvunika kwa rottenberg , Nadine yaje gutoranywa nk’umuzamu ubanzamo mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2007. muri iyo mikino niho yanditse amateka kuko igikombe cyose cyarinze kirangira nta gitego na kimwe cyinjiye mw’izamu rye aba aciye agahigo ko kumara iminota myinshi nta gitego cyinjiye mw’izamu arinze yose hamwe ikaba ari iminota 540 nta gitego atsinzwe. ari nabwo yaje gukuramo penalty yari yatewe na Marta bahuye na brazil. aza no kuba umunyezamu witwaye neza w’irushanwa ryose.
Twasoza tubabwirako NADINE ANGERER ariwe uheruka kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umugore witwaye neza kw’isi yose giheruka (FIFA WORLD PLAYER OF THE YEAR) muri 2013 .

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego