Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuryango:Amakosa atatu akorwa n’ababyeyi bazi ko bakoze neza

Umuryango:Amakosa atatu akorwa n’ababyeyi bazi ko bakoze neza Muri rusange ababyeyi baba bifuriza abana babo gukura neza,kugubwa neza,gukomera,kuzavamo abantu b’ejo hazaza bafite agaciro.
Ibi rero bituma ababyeyi biga uko barera abo bibarutse rimwe na rimwe ariko bagakora amakosa atandukanye kandi bazi ko bagize neza:
1.Gukomera amashyi umwana uguye .
Muzabona kenshi umwana uguye abantu bakamukomera amashyi bavuga ngo bravo, uzi ko wari uguye? Siporo! ndetse n’andi magambo atandukanye. Ibi si byiza kuko bituma amarangamutima y’umwana ajijwa. Ubundi umwana uguye,ararira,aba akeneye guhozwa no guhumurizwa. Iyo umubwiye bravo ayoberwa icyo akoze cyiza, siporo na yo aba azi ko atari yo yakoraga, kumubwira ngo wari uguye kandi yaguye ayoberwa guhuza ikibazo agize n’icyo abwiwe.
Bimutera rero kutizera abantu, nawe kandi ntamenya kugira uwo afasha mu buryo bukwiriye kuko aba yaravangiwe na we.
2.kugereranya umwana n’abandi mu buryo bumusubiza hasi.
Akenshi uzumva ababyeyi bagaburira abana bavuga ngo uzi ko uriya agiye kugutanga?, cyangwa se ngo wagiye witonda nkuriya koko, cyangwa ngo wazatsinze mw’ishuri nka kanaka, uziko ari wowe ukora pipi mu gitanda abandi bose babiretse..Ibi byose n’ibindi byinshi twavuga bizamuramo umwana kwanga no guhangana n’abo bamugereranyije na we, kwiyanga, kutigirira icyizere, kwigira ikigenge kuko aba azi ko adashimwa n’ibindi.
Ni byiza gukosora umwana nka we utamugereranyije, ibyiza ushaka kumwigisha ukabimubwira utiriwe umugereranya. Ushobora no kumuganirira ibyo ushaka ko akora we akabyitoreramo utiriwe umushyira mu nsi y’abandi. Cyangwa se ukaza kumubwira mu buryo bwiza ibyo washimye ku bandi muri mwenyine, ukiga kumugirira ibanga aho kumumwaza.
3.Guhangana n’umwana kubera akantu akubwiye udakunze.
Abana ntibazi guhishahisha no kuba inryarya ashobora kukubwira ati “uri mubi wowe ndakwanga” ni abantu bake babasha kubyihanganira,n’ababyeyi b’umwana ubwabo birabagora. usanga bamusubiza ngo wowe se uri mwiza?,ukumva umuntu mukuru arabikomeje ahise abwirana umwana umujinya n’ubugome bwinshi. aha ni byiza kwibuka ko umwana ari "free"mu mitekerereze n’imivugire ye.
Ukibuka kandi ko nta bugome abikoranye kandi ko icyo we asobanuye mu byo aba avuze bitandukanye n’ibyo wowe wumva. Ugomba kandi kwibuka ko mutangana .Ashobora kukubwira ngo imyenda yawe ni mibi ashaka kuvuga ko wambaye bigufi kandi amenyereye abambaye birebire. Ashobora kukubwira ngo reba ibyo bisatsi byawe kandi imisatsi yawe yayikunze ahubwo ari uko atazi kuvuga imisatsi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego