Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uruhare rw’Ibimina mu iterambere ry’umugore wo mu cyaro

Uruhare rw’Ibimina mu iterambere ry’umugore wo mu cyaro Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya yabaye inzira iganisha abayagize bo mu karere ka Nyaruguru ku iterambere rirambye kuko abafasha kwikura mu bibazo by’ubukeke bagura ibikoresho byo mu mu nzu ndetse n’amatungo.
Mu rwego rwo gufatanya kurwanya ubukene no kwikura mu bibazo bahura nabyo, abagore bagize amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yitwa ibimina bo mu karere ka Nyaruguru bemeza ko batagitegereza ikizanywe n’umugabo gusa nk’uko bahoze ahubwo bafatanya n’abo bashakanye gutunga ingo zabo.
Mukamuhire Monique utuye mu murenge wa Rusenge avuga ko mbere yo kuba umunyamuryango w’ikimina cyitwa”Inzira nziza” avuga koyari mu mwijima w’ubukene no kutamenya aho isi igeze. Kuri ubu Monique amaze gutera imbere mu bitekerezo no mu bukungu abikesha inama za bagenzi be n’amafaranga aguza mu itsinda.
Monique ati “ Ntaraza mu itsinda nagumaga mu rugo ngategereza amahaho umugabo azanye, nkamwaka buri cyose tugahorana ubukene ariko ubu nsigaye ndara kuri matera, nigurira igitenge, simbura umunyu cyangwa amavuta mbikesha gupima ikigage mu nguzanyo yo mu itsinda (ikimina) kandi nyishyura neza.”
Monique na bagenzi be bemeza ko mbere yo kwitabira ibimina babagaho mu bukene rimwe na rimwe bikaba n’intandaro y’amakimbirane mu muryango bitewe no guhora basaba abagabo buri cyose.
Mukamana Beatrice utuye mu murenge Wa Ngere yemeza ko imyaka 3 amaze mu kimina yamubereye ibisubizo by’amakimbirane yagiranaga n’uwo bashakanye bitewe n’ubukene. Ngo mu kimina baganira ibyerekeye imibanire myiza mu ngo yerekeza ku iterambere.
Ati” Ubukene bwaduteraga umwiryane ariko bagenzi banjye duhurira mu itsinda bangiriye inama yo gucuruza ibitoki mpereye ku bihumbi 10,000 nagurijwe n’itsinda ubu naguze inka turafumbira tukeza kandi n’igishoro cyikubye ishuro zirenga zirindwi, ubu turatuje kandi tugafatanya kuzamura urugo.”
Abanyamuryango ntibanyuranya na Ingabire Adelphine uhagarariye ibimina bibarizwa mu murenge wa Rusenge. Ingabire avuga ko ibimina byagabanyije ubukene mu bagore bitewe n’amafaranga umuntu yizigama buri cyumweru. Ibi kandi ngo bikomezwa no kubaha abayobozi b’itsinda ndetse no kubahiriza amategeko agenga buri kimina aba yarashyizweho n’abanyamuryango.
Amatsinda y’ibimina yagejeje kuri byinshi abayarimo aho usanga baratandukanye n’ubukene bakora udushinga duciriritse tubafasha kuzamura ubukungu bw’imiryango bakomokamo batabihariye abo bashakanye gusa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego