Bang Media

FILM NYARWANDA

Urutonde rw’ibihugu biyoborwa n’abaprezida b’abagore

Urutonde rw’ibihugu biyoborwa n’abaprezida b’abagore

Abagore babaye abayobozi b’ibihugu ku isi usanga umubare wabo uri hasi cyane y’uwabagabo. Nubwo twavuga ko umubare wabo wiyongera uko imyaka ihita , ntibiragera ku ntera ishimishije kuko kuri ubu abaprezida b’abagore ku isi yose ari 9 gusa.
1. Ellen Johnson-Sirleaf, prezida waLiberia
Ellen yavutse mu 1938, atorerwa kuyobora Liberia mu mwaka wa 2005, akaba yarabanje gukora indi mirimo itandukanye mbere yo kuba prezida. Imwe mu mirimo yakoze harimo kuba ministri w’imari, prezida wa banki y’igihugu ya Liberia ndetse akaba yaranabaye umuyobozi wa UNDP muri Afrika.
2. Michelle Bachelet Jeria , prezida wa Chili
Michelle yavutse mu 1951, atorerwa kuyobora Chili inshuro ebyeri, akaba ubwa mbere yaratowe mu mwaka wa 2006 kugeza 2010, akongera gutorwa muri uyu mwaka wa 2014. Mbere yo kuba prezida akaba yarakoze mu miryango itegamiye kuri Leta itandukanye.
3. Cristina Fernández de Kirchner, prezida wa Argentine
Cristina yavutse mru 1953 atorerwa kuyobora Argentine mu mwaka wa 2007akaba ari umugore wa kabiri wabaye prezida wa Argentine nyuma ya Isabel Martinez. Cristina kandi yatowe akurikirana n’umugabo we witwa Néstor Carlos Kirchner wigeze kuba prezida w’Argentine kuva muri 2003 kugeza muri 2007.
4. Dalia Grybauskaitė, prezida wa Lithuania
Dalia yatorerwe kuyobora Lithuania bwa mbere muri 2009 yobgera gutorwa muri uyu mwaka wa 2014, akaba yarakoze imirimo itandukanye mbere yo kuba prezida. Imwe muri iyo mirimo harimo kuba yarabaye umwe mu bayobozi b’ubumwe bw’uburayi( European Union) no gukora muri za ministeri zitandukanye. Prezida Dalia ntiyigeze ashaka umugabo akaba nta n’umwana agira.
5. Dilma Vana Linhares Rousseff, prezida wa Brezil
Dilma yavutse mu 1947, atorerwa kuyobora Brezil mu mwaka wa 2011, mbere yaho akaba yarakoze muri za ministeri zitandukanye harimo ministeri ya mine n’ingufu. Mu 1968 no mu 1969 Dilma azwiho kuba yarayoboye umutwe w’abanyeshuri bari bameze nk’inyeshyamba barwanyaga igitugu cya leta ya gisilikare yayoboraga Brezil.
6. Atifete Jahjaga, prezida wa Kosovo
Atifete yavutse mu 1975, atorerwa kuyobora Kosovo muri 2011, mbere yo kuba prezida akaba yari umuyobozi wungirije wa Polisi aho yari afite ipeti rya Major General.
7. Park Geun-hye, prezida wa Korea y’amajyepfo
Park yavutse mu 1952, akaba yaratorewe kuba prezida mu 2013
8. Catherine Samba Panza, prezida w’agateganyo wa Centre Afrika
Mbere yo kuba prezida w’agateganyo wa Centre Afrika, Samba yatorerwe kuyobora umurwa mukuru wa Centre Afrika, Bangui mu mwaka wa 2013, aza kuba prezida muri uyu mwaka wa 2014.
9. Marie Louise Preca, prezida wa Malta
Marie-Louise yavuts mu 1958, akaba yaranabaye ministri w’umuryango mbere yuko aba prezida muri Mata uyu mwaka wa 2014.
Usibye abagore b’abaprezida, hari abandi bagore bayobora ibihugu byabo nubwo bo batitwa abaprezida. Muri bo twavuga umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth wa II, umwamikazi wa Denmark Margrethe wa II na Chancellor w’Ubudage Angela Merkel.

Sources : wikipedia na guide2womenleaders.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment