Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwandiko rw’urukundo rwa Data wo mu Ijuru

Urwandiko rw’urukundo rwa Data wo mu Ijuru

uru rwandiko rukoze hifashishijwe amagambo ari muri bibiliya.
Ku bwo urukundo ngukunda ndifuza ko umenya uburyo
nkwitayeho :
Ushobora kuba utanzi, ariko jyewe nzi ibyawe byose ! Zaburi 139:1
Nzi iyo wicaye, n’igihe uhagurutse ! Zaburi 139:2
Nzi inzira zawe zose ! Zaburi 139:3
N’umubare w’umusatsi wo k’umutwe wawe urabaze ! Matayo 10:29-30
Kuko waremwe mu ishusho yanjye ! Itangiriro 1:27
Ni muri jye ufite ubugingo no kubaho ! Ibyakozwe 17:28
Kuko uri urubyaro rwanjye ! Ibyakoze 17:28
Nakumenye ntarakurema mu nda ya mama wawe ! Yeremia 1:4-5
Nagutoranije isi itararemwa ! Abefeso 1:11-12
Ntabwo uriho ku bw’impanuka kuko iminsi yawe yanditse mu
gitabo cyanjye,
Utarabaho n’umunsi numwe ! Zaburi 139:15-16
Nagennye umunsi uzavukaho n’aho uzaba ! Ibyakozwe 17:26
Nakuremye mu buryo buteye ubwoba butangaje ! Zaburi 139:13
Nagukuye mu nda ya mama wawe ku munsi wo kuvuka ! Zaburi 71:6
Abantu batanzi bakumbwiye uko ntari ! Yohana 8:41-44
Ntabwo mba kure yawe kandi sinkurakariye, ahubwo buri gihe
nkwiyereka mu rukundo rutunganye ! I Yohana 4:16
Nifuza kukwereka urukundo rwanjye kuko uri umwana wanye ! IYohana 3:1
Nguha ibirenze cyane ibyo iso wo mu isi ashobora kuguha ! Matayo 7:11
Kubera ko ndi iso utunganye ! Matayo 5:48
Impano yose itunganye ikugeraho iba iturutse mu kiganza
cyanjye ! Yakobo 1:1-17
Kuko nijye ukwitaho kandi nkaguha ibyo ukeneye ! Matayo 6:31-33
Imigambi ngufitiye yejo hazaza hawe yuzuye ibyiringiro ! Yeremia 29:11
Kuko ngukunda urukundo ruhoraho !!!! Yeremia 31:3
Ibyo nzakugirira ni byinshi biruta umusenyi wo k’u Nyanja ! Zaburi 139:17-18
Kandi ndakunezererwa nkaririmba ! Zefania 3:17
Sinzahwema kukugirira neza ! Yeremia 32:40
Kuko uri uwanjye, uri amaronko yanjye ! Kuva 19:5
Nezezwa no kukugirira neza ! Yeremia 32:40
Kandi ndifuza kugukorera ibikomeye biruhije utamenya n’untabaza Yeremia 33:3
Nunshakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, nzakwiyereka uzambona ! Gutegeka 4:29
Nunyishimira nzaguha iby’umutima wawe unsaba ! Zaburi 37:4
Kuko arijyewe uguteramo uko kwifuza ibyifuzo byiza ! Abafilipi 2:13
Cyakora nshobora gukora ibirenze cyane ibyo utekereza n’ibyo unsaba ! Abefeso 3:20
Kuko arijye ugutera inkunga no kuguhumuriza 2 Abathesalonike 2:16
Nijye So uguhumuriza no mu mukuba mu gihe akubayeho ! 2 Abakorinto 1:3-4
Iyo ucitse intege mba ndi hafi yawe ! Zaburi 34:18
Nkuko umwungeri atwara umwana w’intama, niko ngutwaye, uri k’umutima wanye ! Yesaya 40:11
Umunsi umwe nzaguhanagura amarira warize yose ! Ibyahishuwe 21:3-4
Nzakuraho imibabaro yose wababarijwe mu isi ! Ibyahishuwe 21:3-4
Umwana wanjyeYesu yaje kumamaza ko ntakurwanya ahubwo
ndi mu ruhande rwawe Abaroma 8:31
Kandi nta kizashobora kugutandukanya n’urukundo rwanjye ! Abaroma 8:38-39
Uhereye kera isi itararemwe ndi so kandi nzahora ndi we ! Abefeso 3:14-15
Kandi uri umwana wanye bwite nibyariye ! Yohana 1:12-13
Umubyeyi wawe yabasha kukwibagirwa ariko jye ntibishoboka Yesaya 49:15
Naguciye nk’i manzi mu kiganza cyanjye Yesaya 49:16
URUKUNDO NGUKUNDA N’INK’URWO NKUNDA
UMWANA WANJYE YESU KRISTO ! IBYO UBIMENYE
UHEREYE NONE UBIBIKE K’UMUTIMA WAWE ITEKA !! Yohana 17:23

byavuye mu nyigisho za Pastor Christine Gatabazi
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego