Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Amategeko Agenga Abaswa mu Ishuri

Amategeko Agenga Abaswa mu Ishuri
1.Urajye ureba televisiyo igihe kirekire kugirango uze kubona icyo uvuga mu ishuri.
2.Ntukanezezwe nuko bagenzi bawe bacecetse ngo ni uko mwarimu ahari, uge ubashakira icyo kubabwira.
3.Ntukaganire n'abahanga ibyabo ni amasomo gusa.
4.Ntukifatanye n'abababajwe n'uko batsinzwe kuko si icyaha.
5.Ntugasubize mu ishuri kuko mwarimu abaza ibyo azi.
6.Ntukifuze kuba uwambere cyangwa kugira amanota menshi kuko bitera guhangayika no gukora cyane kandi binaniza umubiri.
7.Jya unezezwa na ducye kuko ibyinshi byotsa amatama.
8.Jya wishimira ko wabaye uwanyuma kuko na Bibiriya idusaba kwiyoroshya.
9.Urajye wicara inyuma kuko niho uba ufite umutekano n'uburenganira byo kuganiriza abandi bana.
10.Jya uberaho kuganiriza bagenzi bawe igihe cyose kuko na Bibiliya idusaba gukundana no guhora dusabana
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego