Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Aya mata yose wakomeje kumpa iwanyu ntabwo bagukubita

Aya mata yose wakomeje kumpa iwanyu ntabwo bagukubita
Umugabo yari ku rugendo, ageze ku rugo rumwe ajya gusaba amazi. Aho agiye kuyasaba ahasanga akana, agasabye amazi kamuzanira amata.
Ayamaze karongera kamuha n’andi !
Noneho umugabo abwira wa mwana ati "Aya mata yose wakomeje kumpa iwanyu ntabwo bagukubita ?"
Umwana ati "Erega twabuze aho tuyashyira kuko haguyemo umuserebanya !"
Umugabo agira umujinya cya gikombe yanyweragamo agikubita hasi, umwana ati "Have have utamena igikombe cya nyogokuru kandi agiciramo
muri iyi minsi yirwariye igituntu !"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego