Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Impyisi n'Umusore Bagiye Kumviriza

Impyisi n'Umusore Bagiye Kumviriza
Kera mu Rwanda habaga ibyo bita kumviriza. Ni uko rimwe umusore ajya kumviriza. Hari nijoro rero hagwa akavura ariko katabuza uwumviriza kumva. Agezeyo asanga yatanzwe, undi yahageze, ni uko araza amwicara iruhande.
Mu by'ukuri ntabwo yari umuntu waje kumviriza, ahubwo yari impyisi yari itegereje ko hagira agahene gaca ikiziriko kagasohoka ikagasama. Ubwo umusore akagira ngo ni mugenzi we waje kumviriza, impyisi nayo ikibwirako ari indi mpyisi yaje kwishakira amahaho.
Biratinda, bigeze aho impyisi yumva imvura irayirembeje, amazi yuzuye mu bwoya. Igira itya irikunkumura, izunguza umutwe maze amatwi arakubitana, biravuga cyane. Umusore agirango bivugiye imbere mu nzu, arahindukira ati: "Umva sha! Ya mpyisi ihita imushiha amazuru
n'umunwa irirukanka.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego