Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uwicyeza Bernadette, umuyobozi wa KIAC

Uwicyeza Bernadette, umuyobozi wa KIAC Uwicyeza Bernadette ni umunyamabanga mukuru w’ikigo nkemurampaka cya Kigali (KIAC), akaba ari umugore wazobereye mu by’amategeko y’ubucuruzi aho yakoze ibijyanye n’amategeko mu bigo bitandukanye.
Bernadette yize ibijyanye n’amategeko y’ubucuruzi( business law) mu Bufaransa ndetse akaba yaramaze igihe kigera ku myaka 20 aba hanze y’igihugu aho yaje kugaruka mu Rwanda muri 2004 ariko umuryango we n’ubu utuye mu mahanga.
Ageze mu Rwanda rero yakoze imirimo itandukanye aho yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera aho yari ashinzwe umushinga wafashaga kuvugurura amategeko y’ubucuruzi by’umwihariko we yarashinzwe gukurikirana uburyo ayo mategeko yateguwe, gukurikirana igihe yatorwaga mu nteko no gukorana n’abarimu mu gutegura uburyo azigishwa.
Bernadette yakoze muri minisiteri y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (MINEAC) aho yakoraga akazi k’umujyanama mu by’amategeko ( Legal Advisor)
Nkuko akazi Bernadette akora gasaba kuba inzobere mu by’amategeko.
Ikindi ni uko Bernadette yakoze mu bigo by’ikorera ku giti cyabyo aho yabaga ari umuyobozi mukuru w’ibyo bigo. Ubwo Bernadette yakoraga muri ibyo bigo nibwo yatangiye kubona ishusho y’ibibazo biri mu bucuruzi .
Muri 2012 yagizwe umunyambanga mukuru wa KIAC ikigo cyashinzwe ku gitekerezo cy’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu mwaka wa 2008, ariko itangira gukora muri 2012, KIAC ikaba yibanda cyane ku bakora ubucuruzi
Uyu mubyeyi w’abana batatu abona ko kuba yarabyaye kare akagira igihe cyo kurera abana bagakura no kuba yarize hakiri kare biri mu bituma akora neza akazi ke nta mbogamizi ahura nazo.

JPEG - 101.5 ko
Bernadette ari gusobanurira abanyamakuru inshingano za KIAC
Uruhare rwa Bernadette muri KIAC ku bufatanye n’abandi bakozi byayigejeje ku rwego rushimishije kandi yabera urugero ku banyarwanda baba hanze bahitamo gutaha bakaza kubaka igihugu cyabo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego