Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Vinaigrette irimo imbuto z’ibihaza

Vinaigrette irimo imbuto z’ibihaza

Ibikoresho :
- Akayiko ka moutarde de Dijon
- Umunyu na poivre
- Agasukari gake wafata n’intoki
- Akayiko ka vinaigre
- Ibiyiko 3 cyangwa 4 by’amavuta ya elayo yo mu bwoko bwa huile d’olive axtra vierge
- Tungurusumu 1 isekuye cyangwa ½ y’igitunguru gikasemo duto
- Imbuto z’ibihaza zikaranze kandi ibiyiko 2
Uko bikorwa :
- Shyira ibikoresho byose uretse imbuto z’ibihaza mu gikoresho kiza gipfundikirwa -ucuguse cyane mu minota ibiri
- Ongeramo imbuto z’ibihaza
Ibisobanuro ku bikoresho :
• Moutarde de dijon igomba kuba ifunze mu turahure kuko hari iziba zitari nziza kuri vinaigrette zifunze mu bikoresho bya plasike by’umuhondo zikomaka muri Kenya no muri Uganda
• Ushobora gukoresha amavuta y’ibihwagari cyangwa aya soya ariko ameza ni amavuta ya elayo yo mu bwoko bwa huile d’olive extra vierge cyangwa olive pure. Aha ugomba kwitegereza neza ku birango byayo kuko hari huile d’olive yo mu bwoko bwa pomace oil" cyangwa "olio di sansa" aba atari meza kuri vinaigrette
• Kuri vinaigre ushobora gukoresha uy’umweru cyangwa ndetse ukaba wakoresha vinaigre yo muri divayi y’umweru cyangwa se umutuku. Ugomba kwirinda vinaigre yo mu bwoko bwa balsamico cyangwa se mu gihe uyikoresheje ugakoresha udutunyanga duke kuko izana isukali nyinshi muri vinaigre
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka.
Tel : 0785296033, email : info@madamemarie.nl
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego