Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Yansabye ko tubyarana , ndamwangira, none yarandakariye mbingenze nte ?

Yansabye ko tubyarana , ndamwangira, none yarandakariye mbingenze nte ? Ikibazo : Mfite umuntu dukundana, afite umugore n’abana, kandi
nanjye ndamukunda pe, yansabye ko namubyarira umwana, hanyuma nza
kumwangira none ntakinyitayeho nka mbere ntakimpamagara muri make
yarandakariye. Mbigenze nte ?

Mwakoze kubaza ikibazo, ndabona koko ari ikibazo gikomeye, cyane cyane ko numva neza ko harimo urukundo. Buriya iyo ukunda umuntu cyane biragorana kumva ko wamutakaza. Ariko hari ibintu bimwe na bimwe nshaka ko tuvugana gatoya :
Icya mbere ni uko uwo mugabo afite umugore, ubwo ntekereza ko mutabana abana n’uwo mugore wundi. Ibi byatumye nibaza ku maherezo y’urukundo rwanyu. Ese iyo muganira amaherezo y’urukundo rwanyu muvuga ko ari ayahe ? Kuko mbere yo gutekereza umwana wakwibaza amaherezo y’urukundo rwanyu. Ese wowe warashatse nawe ? Cyangwa uracyari ingaragu ?
Nyuma yo gutekereza icyo kibazo rero niho noneho hatekerezwa icy’umwana.
Nta buryarya nshyizemo rero, nakubwira ko ibyiza ari uko uwo mwana mwamureka nkuko wiyemeje. Kuko kwemera kubyara umwana utazaba mu muryango wuzuye ni ukwikunda. Kuko ubwo nyuma muzibaza niba muzagumana, niba azajya mu rugo rwa se, n’ibindi Ugasanga ubikoze ubu kugira ngo unezeze uwo mugabo ariko nyuma wowe n’umwana mukazabyishyuza amarira menshi.
Ntizimbye mu magambo rero, nubwo bikugoye, bikubabaje ubungubu, komera ku cyemezo wafashe, uwo mugabo ureke agende ubabare, ariko usenge Imana izagushumbushe uwawe kuko n’ubundi uwo ukunze ubu afite uwe mugore.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego