Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Za salon de coiffure ziravugwamo ubuhehesi

Za salon de coiffure ziravugwamo ubuhehesi Abagore n’abagabo bakunda kujya gukorerwa servisi zitandukanye muri salon barashinjwa kuba batuma habaho ubwumvikane buke ngo. Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko abatanga izo servisi nabo babigiramo uruhare, aho usanga bose bitana ba mwana ku kuba nyirabayazana.
Umusore w’imyaka 27 twasanze ari kwiyogesha yagize ati : “Nagiye kwiyogoshesha muri salon ikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, undi umugabo aza kwiyogoshesha ariko mbere y’uko bamukozaho imashini abanza kubaza niba umukobwa umwoza mu mutwe ahari.
Bamusubije ko ntawuhari ko atakoze maze umugabo ahita ahaguruka avuga ko nta wundi muntu wamwoza mu mutwe uretse uwo mukobwa, arigendera”
Uwo musore yarongeye ati : “uburyo nabonye uwo mugabo ahita asohoka batamwogoshe wabonaga ko hari ikiri inyuma y’umubano afitanye n’uwo mukobwa umwoza mu mutwe”
Bamwe mu bakora umwuga wo gutunganya imisatsi, guca inzara n’ibindi bo bavuga ko baba bakora akazi kabo neza ahubwo ugasanga hari bamwe mu babagana baba bifitiye izindi gahunda.
Fanny woza abagabo mu mutwe iyo bamaze kubogosha yagize ati : ‘kuba hari abagore benshi badakunda ko abagabo babo baboza mu mutwe nyuma yo kogoshwa bifite ishingiro kuko hari abagabo uha serivise bakakubwira ko ubakoreye ibintu byiza, ndetse bamwe bakavuga ko abagore babo batari babibakorera na rimwe bityo rimwe na rimwe bakaba bagusaba nimero mugaherako mupanga n’izindi gahunda’.
Si abagore gusa banga ko abagabo babo bahabwa servisi zo muri salon kuko hari n’abagabo badakunda ko abagore babo bajya gukoresha inzara ku basore kuko usanga baba bamanitse amaguru ku bibero byabo bikaba byatuma bagirana ubushuti budasanzwe.
Karamira ni umugabo ufite umugore n’abana avuga ko nyuma yo kujya muri salon agiye kwiyogoshesha agasanga umugore we bari kumucira inzara kandi yambaye ijipo ngufi yahisemo kumubuza gusubira gukoresha inzara muri salon akazajya azicira mu rugo.
Karamira ati : ‘Umugore wanjye yakundaga kujya kwitunganyiriza inzara muri salo. Rimwe navuye ku kazi mpitira muri salon kwiyogoshesha ngeze muri salo musangayo bari kumutunganyiriza inzara yamanitse akaguru ku kibero cy’umusore kandi yambaye umwenda mugufi. Nahise numva mbuze aho nkwirwa kuko najyaga mbibona ku bandi bagore ariko nkumva umugore wanjye atabitinyuka’.
Nubwo ibi bimeze gutyo, abakorerwa servisi zo muri salo n’abazitanga bakitana ba mwana ku kuba nyirabayazana w’ubuhehesi buvugwa muri za salo, abagana salo bose n’abakoramo siko baba bagamije ibikorwa by’ubuhehesi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego