Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Aho ukorera n’umwanya ukoreramwo

Gutera imbere ku mushinga bigira ingaruka ku hantu umushinga waba uri. Imishinga myinshi itangirira mu rugo, cyangwa ahandi hantu mu mugi haciriritse. Uko umushinga ugenda utera imbere, aho wakoreraga usanga hatangiiye kuba hato hadaguhagije. Kenshi ahantu nkaha hashobora kugaragaza ibi bimenyetso

 
Hashobora kuba hato cyane ari kubakugana cyangwa se n’ibintu birimo.
 
Kenshi usanga hatari hagenewe akazi gakorerwamo. Urugero amazu menshi usanga atarakozwe mu buryo yakora nk’ubiko bw’ibintu cyangwa kwakiriramwo abantu. Abaturanyi bawe ni batangira kuvuga ko ubabangamira cyangwa se ubutegetsi bukabimenya, bashobora kuguca amande, kugukingira no kukwirukana mugihe iyo nzu yaba ari inkodeshanyo. Icyo gihe biba bigaragara ko umwanya urimo udakwiriye gukorerwamo ako kazi. Shaka umwanya ukwiye hafi y’umuhanda, mu mugi, cyangwa bugufi nabo uzi ko ari abaguzi bimena.
 
Gukurikira neza uko umushinga wawe utere imbere ukoresheje isuzuma ry’amafaranga yinjira n’asohoka, bigufasha guteganyiriza iterambere ryawo nokuba wawimurira ahawukwiye mugihe gikwiye. Ugomba gutekereza ku bukode bwaho hantu ugereranije ni nyungu uteganya kuzahabona kugirango uzakomeze gukora wunguka. Hano ibigoye nukubona umwanya ukwiranye nuwo wifuza, birumvikana ko udashaka kwishyurira umwanya munini cyane kandi utazawukoresha wose, nanone kandi ntabwo ugomba kwimuka mugihe umwanya washakaga uguhagije utawubonye.
 
Kwinjiza abakozi mukazi no kubagumana bigira isano rinini n’ubushobozi bwawe bwo gukora ibi bikurikira:
 
Tunganya ahantu heza ho gukorera, aho abakozi bumva ko bafite agaciro kabakwiye, n’ibyo bakora.
 
Tanga imishahara myiza kandi uyitange ukurikije ubushobozi bw’abakozi.
 
Tanga amahugurwa kubakozi, kandi uborohereze kwiyongera ubumenyi
 
Reba ko aho ukorera hagaragariza abakugana ko bakwakirwa neza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego