Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Akamaro kihariye ka Tungurusumu



Tungurusumu ibarirwa mu ndyoshyandyo. Abantu benshi bakunda kurya Tungurusumu mu nyama cyangwa se bakayishyira mu bindi biryo kugira ngo ibihumuze. Ariko si aho igarukira gusa, kuko igirira akamaro kihariye umubiri aho ikungahaye kandi ifite ubushobozi bwo kurwanya indwara zitagira ingano. Yica imyanda itera ingingo gukanyarara. Irinda ibihaha, ikoresha neza indurwe yo mu gifu, ikongera imbaraga n’ubushyuhe bw’agahu gashashe mu gifu. Itera kwituma neza kandi igatuma igifu gisya neza ibiryo nk’uko byagarutsweho n’abaganga batandukanye bari ku rubuga rwa interinete Doctissimo.fr.

Tungurusumu ngo ifite ubushobozi bwo kurwanya inzoka zo mu nda n’indwara z’imitsi ndetse igatuma umutima utera neza bitewe n’uko itunganya amaraso. Tungurusumu yorohereza amaraso mu rugendo rwayo igihe azerera mu mubiri, ikabuza umuvuduko urenze urugero rw’amaraso. Tungurusumu ibarirwa mu biribwa bishinzwe gutunganya no kuvura imitsi minini. Ishinzwe gukiza no kurinda abana ibibi bitagira ingano. Itera abantu kurama, kandi abantu bakunze kuyikoresha muri gahunda yabo yo gutegura amafunguro yabo ntibakunze kwegerwa n’indwara za kanseri. Tungurusumu kandi igabanya umuvuduko w’amaraso bityo ikavura ibibazo byo gutera gukabije k’umutima. Iyo amaraso agenda buhoro cyane tungurusumu iyongerera umuvuduko, ibyo bigakiza indwara yo guhorana ubwoba bwinshi no guhorana kwikanga. Nicyo gituma yitwa inshuti z’inzira z’amaraso. Irinda kandi uguturika kw’imitsi y’umutima bikunze gutera urupfu ruterwa no guhagarara k’umutima.

Irinda amaraso kwiremamo ibibumbe. Nicyo gituma ivura neza imitsi yipfundikanya, ibiturugunyu n’ukuziba kw’imitsi ijyana amaraso ari nako. igabanya ibinure mu mubiri. Igabanya isukari nyinshi mu mubiri bigatuma ibarirwa mu rutonde ruvura indwara ya diyabete. Irinda abantu indwara z’impiswi n’indwara zo mu mara. Tungurusumu irinda indwara yo kuribwa mu ruhago kandi irwanya impumuro mbi mu myanya ndaga gitsina.

N’ubwo Tungurusumu ifite byinshi ifasha, birabujijwe gukoresha tungurusumu mbisi nyinshi mu gihe uri kuva amaraso menshi yaba aturutse mu gukomereka gutewe n’impanuka cyangwa se ku gisebe gisanzwe cyangwa se akomoka mu mihango y’abagore. Si byiza kandi gukoresha cyane tungurusumu ku mugore utwite.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego