Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Akamaro ko gukora siporo mbere y’ifunguro rya mu gitondo

Ifunguro rya mu gitondo rigirira akamaro umubiri w’umuntu kuko rimufasha kubona imbaraga zo gukora akamererwa neza, n’ibindi. Ariko ngo biba byiza kurushaho iyo urifashe wabanje gukora siporo cyangwa indi myitozo ngororangingo.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa www.regimesmaigrir.com aravuga ko ari y gukora siporo mu gitondo, kuko bituma ibinurire biyaga , cyane cyane ibyo mu biribwa umuntu aba yafashe mu ijoro riba rikeye, binanongera ubushake bwo kurya (appetit)

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Nortumbria yo mu Bwongereza, bugaragaza ko abantu bihutira gufungura mu gitondo, ariko bakiyibagiza ko baba bagomba kubanza kuyaza ibinure baba bararanye mu mubiri, kandi ahanini baba babyongera kuko muri ayo masaha atangira umunsi bafata ibiribwa cyangwa ibinyobwa by’ibinyamavuta, nk’amata, umureti n’ibindi.

Gukora imyitozo ngororanginngo mbere yo gufungura mu gitondo kandi, byongera imbaraga z’umubiri, gukora neza k’ubwonko ndetse n’amaraso agatembera neza, kandi bituma umuntu atagubwa nabi mu nda, ngo aze kubura ubushake bwo kuza kongera kujya ku meza mu bihe byagenwe, nko ku manywa na ninjoro.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo nama y’abashakashatsi, ni byiza ko umuntu amenya amasaha ye y’akazi akaba yazinduka mbere yo koga agafata umwanya wo gukora siporo, nyuma agafungura, kuko binafasha mu kwirinda umubyibuho ukabije.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego