Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Akazi Gatandukanye

Mugihe utangiye ubucuruzi, wisanga ukora akazi kenshi cyane gatandukanye; urugero, niwowe ugurisha, niwowe wakira amafaranga, ninawe uhereza abakiriya ibyo baguze. Ninawe wishyura abakozi kandi ninawe urangura. Ukora ibintu byinshi bitandukanye, igihe ibi rero utabishoye ntabwo wifuza ko waba umucuruzi wo kuri uru rwego. Soma urutonde rukurikira rugaragaza ibintu ugomba gutekerezaho buri munsi.

 
Uzakora nk’umwakirizi: Mwitangiriro; uzakira telefone, uzabika amadosiye, ugure ibikoresho, ujye gusorera ibicuruzwa n’ibindi byinshi.
 
Uzakora nk’ushyinzwe kwamamaza cyangwa gushaka isoko. Niwowe ufite inshingano zogukora ubushakashatsi ukamenya uko wahangana n’abandi bakora ibyo ukora noneho ukareba icyo wakongeraho ukareshya abakiriya. Ugomba kwandika amatangazo, ukegera abandi bacuruzi, nundi wese waba umukiriya cyangwa se umuterankunga.
 
Kwishyuza abagufitiye amadeni: ugomba gushaka uburyo bwo kwishyuza abantu bagufitiye amadeni. Bishobora kugusaba gutelefona kenshi, kohereza impapuro zishyuza, cyangwase nigihe biringombwa ukarega abatakwishyura mu nkiko.
 
Uzakora nku mucunga mari: ugomba gukurikirana amadosiye yawe yose. Kugera amafaranga yawe kugeza no ku giceri, ugatunganya impapuro zishyurirwaho imisoro, kandi ukanamenya uko umutungo wawe uhagaze.
 
Gukora igenamigambi: niwowe ukora igenamigambi ry’ubucuruzi bwawe ukanahindura ukurikije umutungo ufite, cyangwase uko uzajya mu zabukuru.Ugomba guteganyiriza ibihe biri imbere kuko utaba uzi icyo biguteganyiriza.
 
Kuba umunyamategeko: ntabwo ugomba kwibera umunyamategeko ariko ushobora kumenya amategeko arebana n’ubucuruzi bwawe. Niba ufite abakozi ukoresha, menya amategeko abagenga ejo bitazaguteza ikibazo.
 
Niwowe byose bireba: Ugomba kuba umuyobozi urebwa naburi kintu cyose gikorerwa aho. Uregero igihe abakozi bagomba kuruhuka, abarwayi, ubwishingizi bwabakozi nibikoresho, imisoro nibindi byinshi. Muri mace ibi byose birareba wowe nka nyir’umushinga wu bucuruzi.
 
Uba umwakirizi w’imisoro: igihe udandaza, ugomba kuba wakira n’umusoro wa leta, ugatanga umusoro kubihembo byabakozi nawe ukawitangira ku bihembo wihemba.
 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego